Uruganda Inyange Industries Ltd rwatangaje ko umusaruro w’amata wagabanutse bikomeye kubera impeshyi yamaze igihe kirekire, bituma amata ataboneka ku bwinshi nk’uko bisanzwe, gusa ruvuga ko ibiciro byayo ku isoko bitigeze bihinduka.
Mu itangazo uruganda rwashyize hanze ku wa 11 Nzeri 2026, ruvuga ko muri uyu mwaka rwahuye n’impeshyi yamaze igihe kirekire, ikagira ingaruka zikomeye ku musaruro w’amata.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bugira buti “Uyu mwaka twahuye n’impeshyi yamaze igihe kirekire, ikaba yaragabanyije bikomeye umusaruro w’amata.”
Inyange Industries yavuze ko nubwo umusaruro wagabanutse, ibiciro iha abacuruzi bitahindutse kuva muri Werurwe 2026.
Uruganda rwibukije ibiciro by’amata yarwo, aho amata ya mililitiro 500 agura amafaranga 8,000 Frw kuri karito ku baranguza, mu gihe ayagurishwa kuri Milk Zone agura 8,500 Frw kuri karito.
Ku mata atunganijwe agurishwa muri Milk Zone, igiciro cyashyizweho ni amafaranga 800 Frw kuri litiro.
Inyange Industries yanavuze ko impinduka iyo ari yo yose izakorwa ku biciro izajya itangazwa ku mugaragaro kandi mbere y’igihe, hifashishijwe imiyoboro yemewe y’itumanaho y’uruganda.
Uruganda rwizeje abakiriya n’abafatanyabikorwa ko rwizeye ko umusaruro w’amata uzasubira ku rwego rusanzwe mu gihe cya vuba.
Inyange Industries yashimiye abakiriya bayo ku bwihangane n’icyizere bakomeje kuyigirira muri iki gihe umusaruro w’amata wagabanutse.
RADIOTV10