Israel yatangaje ko yasenye inzira zikomeye zo munsi y’ubutaka zari zarubatswe n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, mu gace k’imisozi ka Ali al-Taher mu Majyepfo ya Liban. Iki gikorwa cyakurikiwe n’iturika rikomeye ryatumye muri ako gace humvikana urusaku ndetse hakagaragara umutingito ufite igipimo cya 4.1.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Minisitiri w’Ingabo, Israel Katz, bavuze ko izo nzira zari ibikorwa remezo by’iterabwoba byubatswe mu gihe cy’imyaka isaga 20, ku nkunga n’igenamigambi bya Iran.
Bavuze ko isenywa ry’izo nzira ryatumye Israel ibona igenzura ryuzuye ry’imikorere y’ako gace ka Ali al-Taher, haba ku butaka no munsi yabwo.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu wagaragaje ibyishimi bidasanzwe ku bw’iki gikorwa, yagize ati “Iri joro twasenye inzira ikomeye ya Iran iri hanze ya Iran, inzira zo mu nzi y’Ubutaka za Ali Taher muri Lebanon. Misiyo yagezweho neza cyane. Umwaka mushya muhire!”
Ubushakashatsi bw’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku miterere y’Isi (USGS) bwagaragaje ko habaye umutingito w’ingufu za 4.1 muri ako gace.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakuru muri Libani na cyo cyatangaje ko Israel yakoze iturika rikomeye ku musozi wa Ali al-Taher, mu gace ka Nabatieh, ritera kunyeganyega gukomeye ndetse n’urusaku rwinshi.
Abanyamakuru b’Agence France-Presse bari mu Majyepfo ya Libani na bo bavuze ko bumvise ibisasu bikomeye ku mugoroba wo ku wa Kane.
Umwe mu batuye hafi y’aho witwa Joelle Fares yavuze ko ibintu byose byanyeganyejwe n’iryo turika.
Ingabo za Israel zatangaje ko ibikorwa remezo byo munsi y’ubutaka bya Hezbollah byari bifite uburebure burenga ibiilometero bibiri, kandi ko byarimo ibisasu bya roketi n’ibindi bikoresho bya gisirikare byakorewe muri Iran.
Muri izo nzira kandi ngo habonekagamo ibisasu bya misile, indege zitagira abapilote, imbunda, misile zirasa imodoka z’intambara, ndetse n’ibindi biturika birimo za mine.
Ingabo za Israel kandi zavuze ko muri ibyo bikorwa remezo harimo ikigo gikoreramo umutwe wa Badr wa Hezbollah.
Umwe mu bayobozi ba gisirikare yabwiye AFP ko bamwe mu barwanyi ba Hezbollah bakoreraga muri ako gace bari baramaze kuhava, mu gihe abandi bishwe n’ibitero by’indege n’ibisasu bya rutura.
Israel yari yatangaje mu cyumweru cyabanje ko yafashe igenzura ry’umusozi wa Ali al-Taher.
Kuva muri Werurwe, Hezbollah yinjiye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ishyigikira Iran, Igihugu kiyishyigikiye.
Nyuma yuko muri Kamena habaye ubwumvikane hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse hakaza n’amasezerano hagati ya Libani na Israel, imirwano yari yagabanutse. Gusa mu minsi ya vuba ibitero byongeye gukaza umurego.
Mu biganiro byari bigamije guhosha umwuka mubi, Leta Zunze Ubumwe za America yari yasabye ko ingabo za Liban zafata igenzura ry’umusozi wa Ali al-Taher, ariko Hezbollah irabyanga.
Ibitero bya Israel bimaze guhitana abantu barenga 4 300 muri Liban. Ingabo za Israel kandi ziracyafite ibice bimwe byo mu Majyepfo ya Liban byashyizwe mu cyiswe “security zone”.
RADIOTV10