Monday, September 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Aba mbere batangiye guhura n’ibiza byategujwe Abaturarwanda

Aba mbere batangiye guhura n’ibiza byategujwe Abaturarwanda

Mu Midugudu ibiri yo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, haravugwa ibiza byatewe n’umuyaga mwinshi wasenye inzu 43, mu gihe abatuye muri aka gace bavuga ko bari biteze imvura ariko aho kugira igwe, haza umuyaga ufite imbaraga urabangiriza.

Ni ibiza byabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri 2026 mu Midugudu ya Kabeza n’uwa Humure yo mu Murenge wa Rwimbogo muri aka Karere ka Gatsibo.

Mu Mudugudu wa Kabeza, hangiritse inzu 20, naho mu wa Humure hangirika inzu 23, zose z’abaturage batuyemo, bahise banagaragaza ko nubwo bari bakeneye imvura ariko atari iyi bifuzaga.

Ngirabakunzi Wilson wo mu Mudugudu wa Kabeza avuga ko bari bamaze igihe bakeneye imvura, ariko uko yatangiye igwa yabateye impungenge kubera ibi biza yazanye.

Yagize ati “Imvura twayishakaga kuko hari izuba ryinshi kandi abaturage bayikeneye, ariko twababajwe n’uko aho kugira ngo imvura igwe, haje umuyaga ukomeye ugasenyera abantu.”

Uyu muturage kandi avuga ko hari bagenzi be basenyewe n’ibi biza, ku buryo badafite aho kwegeka umusaya, bagasaba ko inzego za Leta zibagoboka.

Mugenzi we witwa Kazanwenimana Juvenal, na we avuga ko ikibabaje ari uko aho kugira ngo hagwe imvura bifuzaga, haje umuyaga mwinshi ukabangiriza.

Ati “Twari twiteze imvura, ariko ntabwo twari twiteze umuyaga umeze gutya. Wadutunguye kandi usenya inzu. Ubu bamwe nta hantu bafite ho kuba.”

Rebero Gadfley uyobora Umudugudu wa Humure, na we yagize ati “Twatunguwe n’umuyaga ukomeye waje urimo ibitonyanga, ugahita utangira gusenya amazu no gutwara ibisenge, nyamara imvura yo ntiyaguye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, avuga ko iyi mvura itamaze umwanya, ariko ko ibyo yangije ari byinshi.

Yagize ati “Ni imvura yaguye mu gihe gito ariko yari nyinshi, igira n’umuyaga ukomeye. Yasenye inzu, ibisenge bimwe biraguruka, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wakomeretse.”

Mu mpera za Nyakanga 2026, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, yari yaburiye Abaturarwanda ko mu Muhindo w’uyu mwaka, hateganyijwe imvura nyinshi izaterwa n’ikinyagihe kizwi nka El Niño.

Icyo gihe iyi Minisiteri yari yavuze ko muri iyo Mpeshyi, abantu bagombaga gutangira gushyiraho ingamba zo gukumira ingaruka zishobora kuzaterwa n’iyi mvura nyinshi.

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yari yasabye abafite inzu zishaje “kuzisana, kuzirika neza ibisenge, guhoma neza inzu, gushyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi.”

Yanasabye kandi abatuye mu manegeka kuhimuka hakiri kare, ndetse abegereye imikingo yangiritse, bakayisibura no gusibura inzira z’amazi, ndetse abantu bagaca imirwanyasuri mu mirima.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =