Monday, September 14, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Uwabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS yahawe inshingano ku rwego mpuzamahanga

Uwabaye Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS yahawe inshingano ku rwego mpuzamahanga

Uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Candy Basomingera, yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa n’Iterambere mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ikoranabuhanga ry’ubwenge Buhangano AISCA (AI Skills and Compute Africa Foundation).

Candy Basomingera wasimbuwe ku mwanya w’Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPORTS muri Nyakanga uyu mwaka, yari amaze abiri akuwe kuri izi nshingano ariko ntiyahise ahabwa izindi.

Ni mu mavugurura yari yakozwe na Perezida Paul Kagame, yasize Candy Basomingera asimbuwe na Brave Olivier Ngabo uri muri izi nshingano kugeza ubu.

Candy Basomingera ubu yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire n’Abafatanyabikorwa n’Iterambere muri AISCA (AI Skills and Compute Africa Foundation), nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bw’iki Kigo bwamuhaye ikaze.

Mu butumwa buha ikaze uyu Munyarwandakazi, ubuyobozi bwa AISCA bwavuze ko “Azayobora imishinga y’abafatanyabikorwa anatange inyunganizi mu bikorwa by’imbere bya AISCA ndetse no muri za Stidios, hagamijwe guteza imbere imikoranire izafasha impano ya Afurika ibasha kugera ku mahirwe n’ubushobozi bacyeneye mu kwiyubaka.”

Candy Basomingera na we yagaragaje ko yishimiye kuba umwe mu bagize umuryango w’iki Kigo Nyafurika, aho yagize ati “Nishimiye kwinjira muri iri tsinda kandi niteguye gukora.”

Basomingera yari yavuye muri Minisiteri ya Siporo yari amazemo umwaka umwe, dore ko yari yayinjiyemo muri Nyakanga 2025 asimbuye Uwayezu Jean François Régis wari uzimazemo amezi arindwi.

Icyo gihe kandi Basomingera yari avuye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura inama n’ibindi bikorwa by’ishoramari kizwi nka Rwanda Convetion Bureau.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 5 =