Tuesday, September 15, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Uko hafashwe abarimo Umuhanzi Yvanny Mpano bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya mugo n’ibyavugiwe mu rubanza

Uko hafashwe abarimo Umuhanzi Yvanny Mpano bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cya mugo n’ibyavugiwe mu rubanza

Abantu barimo umuhanzi Yvanny Mpano bakurikiranyweho ibyaha birimo ibifitanye isano no gukoresha ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi nka Mugo, bafashwe nyuma yuko hatanzwe amakuru yatumye habanza gufatwa umumotari wari ugishyiriye abarimo uyu muhanzi.

Abantu bakurikiranyweho ibi byaha, ni uyu muhanzi Mutangana Yves AKA Yvanny Mpano na Niyodusenga Regis, Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, Murenzi Armand na Iradukunda Robert.

Aba banamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bafashwe mu iperereza ryatangiye tariki 19 z’ukwezi gushize kwa Kanama, ubwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ryakiraga amakuru y’abakekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cya Heroine kizwi mu Rwanda nka Mugo.

Uru rwego rwaje gufata umumotari witwa Niyodusenga Regis (we akurikiranyweho gutwara ibiyobyabwenge) wasanganywe udupfunyika 12 tw’iki kiyobyabwenge cya Mugo.

Mu iburana ryo gusabira ifungwa ry’agateganyo abaregwa muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bwatangaje ko turiya dupfunyika twari utwo gushyira bariya bantu ari bo Yvanny Mpano, ndetse na Mugisha Eddy, Kabayiza Eric, Kanyabugande Nuru, na Murenzi Armand.

Mu iperereza kandi ryakozwe, abakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, banakorewe isuzuma rya gihanga, ryagaragaje ibipimo binyuranye kuri buri muntu bya kiriya kiyobyabwenge cya Mugo.

Umuhanzi Yvanny Mpano yasanzwemo igipimo cya 793 ng/ml cy’iki kiyobyabwenge, mu gihe hari n’abasanzwemo ibipimo byo hejuru, nka Mugisha Eddy wanemeye ko yakoresha iki kiyobyabwenge yasanzwemo 6597 ng/ml.

Uwitwa Kabayiza Eric we yasanzwemo ibipimo bya 518 ng/ml, na we akaba yaremereye Urukiko ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ariko ko muri 2021 yari yarakatiwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma yo guhamwa n’icyaha gifitanye isano n’iki kiyobyabwenge. Uwitwa Iradukunda Robert, we yasanzwemo 353 ng/ml.

Niyodusenga ukekwaho gutunda iki kiyobyabwenge, yaburanye ahakana icyaha, avuga ko yabaga ashyiriye abakiliya ibyo babaga batumije, ariko we atabaga azi ibyo ari byo.

Ni mu gihe Ubushinjacyaha buvuga ko uyu Niyodusenga ari we wiyita Amani wagurisha ibi biyobyabwenge, kuko atigeze abasha kumugaragaza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =