Tuesday, September 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Mu myaka 10 mu Rwanda hashowe miliyari 608Frw mu nguzanyo z’abiga kaminuza hishyurwa miliyari 54Frw

Mu myaka 10 mu Rwanda hashowe miliyari 608Frw mu nguzanyo z’abiga kaminuza hishyurwa miliyari 54Frw

Banki Itsura Amajyambere mu Rwanda (BRD) yatangaje ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwashoye miliyari zisaga 608 Frw mu gufasha urubyiruko kwiga amashuri makuru na za kaminuza, aho abanyeshuri barenga ibihumbi 142 bamaze kungukira muri iyi gahunda y’inguzanyo z’amafaranga y’ishuri, mu gihe hishyuwe miliyari 54,8Frw.

BRD ivuga ko “Mu myaka 10 ishize, kuva 2016, twashoye imari mu hazaza h’u Rwanda binyuze mu gutera inkunga uburezi.”

Ibi byatangajwe n’iyi Banki Itsura Amajyambere igaragaza ibikorwa byakozwe mu gihe cy’imyaka 10 ishize, kuva mu 2016, hagamijwe guteza imbere uburezi no kongerera Abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu iterambere rirambye.

Iyi Banki ivuga ko gshoramari mu burezi ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye, kuko igihugu kidashobora kugera ku ntego zacyo mu gihe kidashora mu bumenyi n’ubushobozi by’abaturage.

Iti “Hakoreshejwe miliyari 608 Frw yashowe, urubyiruko rw’u Rwanda rurenga 142 000 babashije kwiga amashuri makuru na za kaminuza, mu gihe kandi hanakozwe imishinga irimo guha mudasobwa abanyeshuri nk’uburyo bwo kubafasha kubongerera ubumenyi mu ikoranabuhanga.”

BRD ivuga ko izi gahunda zafashije abanyeshuri kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, mu gihe uburezi bugenda burushaho gukoresha ikoranabuhanga.

Iyi banki ivuga ko ubu buryo burimo na gahunda yiswe ‘Minuza’ bwafashije byumwihariko abana bakomoka mu miryango itishoboye kubasha kwiga amashuri makuru na za Kaminuza, kandi ko abahawe inguzanyo zo kuyiga basabwa gukomeza kwishyura kugira ngo barumuna babo na bo bazabashe kwiga.

BRD ivuga ko muri iriya myaka 10 ishize kandi hishyuwe miliyari 54,8 Frw na yo yahise ashorwa n’ubundi mu bindi bikorwa by’uburezi.

Abashinzwe iyi gahunda bavuga ko ibikorwa byo gufasha urubyiruko kuziga bizakomeza, hagamijwe kurushaho guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi by’Abanyarwanda no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 14 =