Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rukomeje kugira umubano mwiza n’ibihugu byinshi, nubwo hari ibibazo by’umubano n’ibihugu bimwe byo mu Karere ndetse n’u Bubiligi.
Nduhungirehe yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Mama Urwagasabo, aho yavuze ko intego ya dipolomasi y’u Rwanda ari ugushaka umubano wubakiye ku bufatanye, ubucuruzi n’ishoramari, aho kugira ngo igihugu gihore gifata uruhande mu makimbirane y’ibindi bihugu.
Ati: “Twebwe icyo tugamije mbere na mbere ni ukubanza tukagirana umubano mwiza n’ibihugu kugira ngo tugire ubutwererane tunateze imbere ubucuruzi n’ishoramari kugira ngo wa mugambi dufite wo kwigira, kugira ngo tugire ubucuruzi hagati yacu twiteze imbere nk’Abanyafurika.”
Yongeyeho ko u Rwanda rudakoresha dipolomasi ishingiye ku guhitamo uruhande rumwe mu makimbirane aba hagati y’ibindi bihugu.
Ati: “Ntabwo twebwe politiki yacu, dipolomasi yacu ari ukujya guhitamo uruhande rumwe turwanya urundi ruhande, kuko ni ibibazo biba bireba ibyo bihugu.”
U Rwanda n’u Bubiligi
Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wakomeje kuba mubi nyuma y’uko ku wa 17 Werurwe 2025 u Rwanda ruhagaritse umubano wa dipolomasi n’iki gihugu, rugasaba abadipolomate bacyo kuva ku butaka bw’u Rwanda mu gihe cy’amasaha 48.
Leta y’u Rwanda yavuze ko yafashe uwo mwanzuro ishingiye ku kuba yarabonaga u Bubiligi nk’igihugu gifata uruhande mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nduhungirehe yavuze ko nubwo hakiri imikoranire imwe hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane kubera Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’Ababiligi baba mu Rwanda, nta cyemezo kirafatwa cyo gusubukura umubano wa dipolomasi.
Ati: “Ntabwo turabifatira umwanzuro ariko ibiganiro byo birahari hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi… Nta ntambwe iraterwa navuga yo kuvuga ngo ubu ngubu twafashe icyemezo cyo kugarura umubano ushingiye kuri dipolomasi.”
U Rwanda na Tanzania
Ku bijyanye na Tanzania, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza, ashingira ku biganiro bya komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ndetse n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Tanzania.
Yagaragaje kandi ko ubucuruzi ari kimwe mu bimenyetso by’imikoranire myiza iri hagati y’ibihugu byombi, kuko ibicuruzwa byinshi u Rwanda rutumiza hanze binyura ku byambu bya Dar es Salaam na Tanga.
Ati: “Umubano umeze neza, usibye umubano dufitanye n’ubucuruzi. Ubucurizi bwinshi ibyo dutumiza mu mahanga bica muri Tanzania ku cyambu cya Dar Es Salaam ndetse hari no ku cyambu cya Tanga.”
U Burundi bwo bikomeje kuzamo ikibazo

Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda n’u Burundi byigeze kugirana ibiganiro bigamije kugabanya ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi, ariko ko ibyo biganiro bitakomeje.
Yavuze ko nyuma y’uko AFC/M23 ifashe Goma na Bukavu, inzego z’umutekano n’ubutasi z’u Rwanda n’u Burundi zahuriye ku mupaka, zikaganira ku buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano.
Gusa, nk’uko yabivuze, nyuma y’ibyo biganiro Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiye mu bitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko u Rwanda rushaka gutera u Burundi.
Nduhungirehe yavuze ko ibi byatumye u Burundi buhagarika ibyo biganiro.
Mu Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yari imaze gufata Uvira, na bwo habaye indi gahunda yahuje inzego z’umutekano n’ubutasi z’ibihugu byombi ku nkunga y’Abanyamerika. Ibiganiro byabaye ku wa 14 no ku wa 28 Ukuboza, ariko nyuma Perezida Ndayishimiye yongeye gutunga agatoki ku Rwanda.
Ati: “Hari igihe uba ufite ubushake bwa politiki bwo kugira ngo ubuvugane n’Igihugu cy’igituranyi na Guverinoma, abagihagarariye, ariko bikakugora kubera ko Perezida w’icyo Gihugu ajya mu bitangazamakuru akavuga ibinyuranye n’ibyo mwumvikanye.”
Ku birebana n’abasirikare n’abandi bantu u Burundi bushinja kugira uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, Nduhungirehe yavuze ko nta biganiro byabaye mu 2026 hagati y’u Rwanda n’u Burundi ku bijyanye no kubashyikiriza u Burundi.
Yagize ati: “Uyu mwaka wa 2026 nta biganiro byigeze biba hagati y’u Rwanda n’u Burundi.”
Yasobanuye ko ku ruhande rw’u Rwanda, ikibazo cy’umutekano mu Karere ari cyo gihangayikishije cyane, ashinja ingabo z’u Burundi gukorana n’iza RDC ndetse na FDLR mu bikorwa u Rwanda ruvuga ko bibangamira umutekano warwo.
Amasezerano ya DRC na FDLR yaje ate?
Ku birebana n’amasezerano Leta ya RDC iherutse kugirana na FDLR, agamije ko uyu mutwe ushyira intwaro hasi, ugasesa imitwe yawo ndetse ukashyira abarwanyi bawo ahantu hagenwe, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rutabona ayo masezerano nk’ikintu gishya gikenewe.
Ku wa 28 Nyakanga 2026, abayobozi ba RDC barimo Minisitiri ushinzwe Ukwishyira hamwe kw’Akarere, Floribert Anzuluni, n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, batangaje ko FDLR yemeye gahunda yo gushyira intwaro hasi no gusezerera abarwanyi bayo.
Anzuluni yavuze ko iyo gahunda iri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.
Nduhungirehe ariko yavuze ko ayo masezerano ya FDLR na RDC ashobora kurangaza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington, avuga ko ibyo kwambura intwaro no gusesa FDLR byari bisobanutse muri ayo masezerano.
Ati: “Congo iragiye yicarana na FDLR baduhaye ngo ‘protocole’ y’amezi icyenda, ikindi ni uko bazanye n’ibitarigeze bivugwa mu masezerano y’i Washington, kuvuga ngo impunzi y’Abanyarwanda ntizitahe mu Rwanda hazashakwe ikindi Gihugu.”
Yongeyeho ko u Rwanda rutemera ko abantu yashinje kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahabwa uburenganzira bwo kugaruka mu Rwanda bagakora politiki mu bwisanzure.
Ati: “Iyo ‘protocole’ ya FDLR na Guverinoma ya Congo igamije kuyobya uburari, igamije kuturangaza no kudutinza, kandi Amasezerano ya Washington afite uburyo agomba kubahirizwa.”
Minisitiri Nduhungirehe yanenze uburyo RDC yakomeje gufata izindi ngamba avuga ko zinyuranye n’amasezerano ya Washington, avuga ko bitumvikana impamvu umuhuza n’ibindi bihugu birebwa n’iki kibazo bitagira icyo bikora.
Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwitegura kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano warwo, ariko nanone rukaba rugamije kubahiriza amasezerano rwashyizeho umukono.
RADIOTV10