Thursday, September 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yakoranye siporo y’umugoroba na Perezida wa Benin uri mu Rwanda

Perezida Kagame yakoranye siporo y’umugoroba na Perezida wa Benin uri mu Rwanda

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Romuald Wadagni wa Benin, bakoranye siporo yo kugenda ku maguru mu muhanda wagenewe gukorerwamo siporo i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Ni siporo bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2026 ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Romuald Wadagni wari wabanje no kwakirwa na mugenzi we Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, byatangaje ko “Kuri uyu mugoroba i Kigali, Perezida Kagame na Perezida Romuald Wadagni wa Benin, bakoze urugendo bari kumwe muri Nyarutarama Green Carpet, hamwe mu hantu hagenewe abaturage hatekanye kandi kuri buri wese bashobora gukorera siporo yo kugenda ku maguru, kwiruka ndetse n’ibindi bikorwa bya Siporo.”

Muri iyi Siporo kandi, Abakuru b’Ibihugu bari kumwe n’abandi bayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’Igihugu, ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu birimo Benin, Rosemary Mbabazi.

Ni mu ruzinduko rwa Mbere Perezida wa Benin Romuald Wadagni ari kugirira mu Rwanda nyuma y’amezi ane gusa atorewe kuyobora iki Gihugu, aho kuri uyu wa Gatatu kandi yanakiriwe mu biro na Perezida Paul Kagame, banagirana ibiganiro byo mu muhezo bigamije gukomeza guteza imbere umubano n’imikoranire hagati y’Ibihugu byombi.

Ku munsi we wa mbere w’uru ruzinduko asoza uyu munsi kandi, Perezida Romuald Wadagni yanasuye Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yunamira anaha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =