Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko nyuma yo gufata abantu 81 barimo Abayobozi Bungirije b’Uturere bakekwaho ibifitanye isano no gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta, rwanataye muri yombi abandi 46, barimo abarimu bihinduraga abatetsi kugira ngo babashe kugera ku masite y’ibizamini.
Aba bantu 46 batawe muri yombi nyuma ya bariya bafashwe mu cyiciro cya mbere bakekwaho gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, na bo bamaze gukorerwa dosiye ikubiyemo ibirego byabo, ikaba yaramaze no gushyikirizwa Ubushinjacyaha nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry.
Yagize ati “Nyuma yo guta muri yombi 81 ba mbere ubu bari mu butabera, hafashwe abandi 46 na bo dosiye zabo twamaze kuzohereza mu Bushinjacyaha.”
Abatawe muri yombi barimo 16 bo mu Karere ka Nyabihu, 11 bo muri Kayonza, batandatu bo muri Rwamagana, bane bo mu Karere ka Nyamagabe, batatu bo mu Karere ka Gicumbi, abandi batatu no muri Huye n’umwe wo mu Karere ka Kirehe.
Dosiye z’abafashwe bo mu Turere twa Kirehe, Kayonza, Rwamagana, Nyabihu, Musanze, Nyamagabe na Huye, zashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 14 Nzeri 2026, mu gihe iz’abo mu Karere ka Gicumbi zo zohererezwa Ubushinjacyaha ku wa 15 Nzeri 2026.
Dr Murangira avuga kandi ko iperereza rigikomeje gukorwa no mu tundi Turere, ku buryo uwo bizagaragara ko yagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta, na bo bazafatwa.
Hari abarimu bihinduye abatetsi
Dr Murangira yavuze ko mu iperereza ry’ibanze, hari aho abarimu bigisha mu mwaka wa gatandatu [ubundi ntibemerewe kujya kugenzura ibizamini bya Leta] biyitaga abatetsi kugira ngo babashe kugera ku masite yakorewe ibizamini bya Leta.
Iri perereza ryagagaraje ko hari aho umwarimu yinjiranaga amafunguro yo guteka, ubundi umwe mu bagenzura ikorwa ry’ibizamini, akamushyira mu gikoni inyandiko yabaga iriho ikizamini akagikosora, ubundi bakajya kugikopeza abanyeshuri.
Umuvugizi wa RIB, yatangaje ko abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bibiri ari ibyo icyo gukoresha ububasha umuntu ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, n’icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi.
RADIOTV10