Idrissa Ouedraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ikirego asaba ko ahuzwa n’umwana avuga ko ari uwe, ndetse hakabanza gukorwa isuzuma rya DNA mbere yuko urubanza rw’ubutane rwe n’umugore we ruburanwa mu mizi.
Iki kirego kiri mu rubanza rwanditse kuri RC 01057/2026/TB/KICU, aho Idrissa yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko ibyo asaba byabanza gukemurwa mbere yuko hafatwa umwanzuro ku rubanza rw’ubutane ruri hagati ye na Ishimwe Vestine.
Idrissa avuga ko atarigera abona umwana kuva avutse. Mu mpamvu yatanze mu rukiko, Idrissa yavuze ko kuva umwana witwa Ishimwe Nora Hailey yavuka atigeze abona isura ye, nubwo avuga ko yemera ko ari umwana we.
Yagaragaje ko kuba amaze igihe atarabona umwana we byamugizeho ingaruka ku marangamutima, cyane cyane muri iki gihe ari mu nzira zo gutandukana na nyina w’umwana.
Idrissa avuga ko afite impungenge ko Urukiko ruramutse rufashe umwanzuro wo gutandukanya we na Vestine atarabona umwana, bishobora kurushaho kumugora kumubona mu gihe kizaza cyane ko atari mu Rwanda.
Yavuze kandi ko kuba ari no hanze y’u Rwanda bishobora kongera ingorane zo kubona uwo mwana.
Yasabye ko hakorwa isuzuma rya DNA
Mu byo Idrissa yasabye urukiko harimo gutegeka ko hakorwa ibizamini bya DNA hagati ye n’umwana Ishimwe Nora Hailey.
Yasobanuye ko agamije gukuraho impungenge afite no kumenya mu buryo bwizewe isano afitanye n’umwana avuga ko ari uwe.
Avuga ko kumenya neza niba ari se w’umwana bizanamufasha kumenya no kuzuza inshingano z’umubyeyi mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ashaka ko ibyo bikorwa mbere y’iburanisha mu mizi. Idrissa yasabye ko Urukiko rwabanza gusuzuma ibyo yasabye birimo kumuhuza n’umwana no gutegeka isuzuma rya DNA, mbere yuko urubanza rw’ubutane rwe na Ishimwe Vestine ruburanwa mu mizi.
Idrissa yatanze iki kirego nyuma yuko tariki 14 Nzeri 2026, ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro habaye inama ntegurarubanza ruregwamo gatanya hagati ya Vestine na Idrissa.
Muri uru rubanza, Ishimwe Vestine wanatanze ikirego ntiyitabiriye imbonankubone inama, ahubwo yari ahagarariwe n’umunyamategeko we. Ku rundi ruhande, Idrissa na we ntiyagaragaye imbere y’urukiko, akaba yarahagarariwe n’umunyamategeko we.
Vestine na n’Umunya-Burkina Faso Ouedraogo Idrissa basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore mu bukwe bwabaye ku wa 05 Nyakanga 2025, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena.
RADIOTV10