Friday, September 18, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umunyarwanda wari umusirikare wo hejuru mu gisirikare cya America yagiye mu kiruhuko anashimirwa na Perezida Trump

Umunyarwanda wari umusirikare wo hejuru mu gisirikare cya America yagiye mu kiruhuko anashimirwa na Perezida Trump

Lieutenant Colonel James Siibo, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America akaba umusirikare mu Ngabo z’iki Gihugu, yasezeweho mu cyubahiro agiye mu kiruhuko nyuma y’imyaka 26 akorera igisirikare cya America, anahabwa ibyangombwa by’ishimwe birimo icyashyizweho umukono na Perezida Donald Trump.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 17 Nzeri 2026 mu i Washington, D.C., aho uyu musirikare ufite inkomoko mu Rwanda, yasezweho n’igisirikare cya America amaze imyaka 26 akorera.

Uyu muhango wabereye ku nyubako ya GAO, ku muhanda wa 441 G Street NW, witabirwa n’abasirikare bakoranye na Siibo, abo mu muryango we, inshuti ndetse n’abandi bashyitsi bari baje kumushimira ku rugendo rwe rwa gisirikare no kumwifuriza ishya n’ihirwe mu buzima bushya nyuma yo kuva mu gisirikare.

Muri uyu muhango, Lieutenant Colonel Siibo yashimiwe ku buryo butandukanye, ahabwa ibihembo n’imidari byagaragaje uruhare yagize mu gihe yamaze akorera igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America.

Mu bihembo by’ishimwe yahawe ubwo yasezeraga ku mirimo, harimo icyangombwa icyashyizweho umukono na Perezida Donald Trump mu nshingano ze nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za America. Iri shimwe rya Perezida ryongereye uburemere bw’umuhango wo kwizihiza imyaka 26 Siibo yamaze akorera igisirikare cya Amerika.

Amafoto y’umuhango wabaye ku wa Kane agaragaza Siibo yambaye imyambaro y’akazi y’abasirikare bo mu Ngabo za Amerika ndetse afite imidari n’ibindi byangombwa by’ishimwe yahawe.

Yagaragaye kandi ashimwa n’abo bakoranye mu gisirikare ndetse n’abashyitsi, mu gihe ibendera rya Amerika ryari riri inyuma ye, bamwe mu basirikare bagenzi be bakamuhobera, ndetse n’abagize umuryango we bakifatanya na we muri uwo muhango.

Kuva mu gisirikare kwa Siibo ni n’umwanya wihariye ku Banyarwanda baba muri America. Urugendo rwe rwa gisirikare rugaragaza uruhare rw’Abanyamerika bakomoka mu Rwanda mu nzego zitandukanye ndetse no mu bikorwa byo gukorera igihugu cya America.

Amakuru ari mu nyandiko za Leta Zunze Ubumwe za America, agaragaza kandi ko James Siibo mbere yakoze indi mirimo mu rwego rushinzwe ingabo, aho yagize inshingano zijyanye na Naval Facilities Engineering Command Far East.

Uretse imidari n’ibihembo yahawe, uyu muhango wagaragaje n’uburyo bwihariye ubuzima bwa Siibo bwari bwarabaye mu myaka 26 yamaze mu gisirikare. Abasirikare bakoranye na we bamusezeyeho bamwishimiye cyane.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =