Friday, September 18, 2026
RW|EN
SIPORO

Lionel Messi akomeje kwagura ibikorwa bye mu mupira w’amaguru

Lionel Messi akomeje kwagura ibikorwa bye mu mupira w’amaguru

Lionel Messi akomeje kwagura ibikorwa bye mu mupira w’amaguru hanze y’ikibuga, aho yamaze gutera indi ntambwe ikomeye afata CD Eldense, ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne.

Messi yasinyanye amasezerano yo kugura 100% by’imigabane ya Eldense. Iyi kipe yashinzwe mu 1921, ibaye indi kipe yo muri Espagne Messi aguze, nyuma ya UE Cornellà, ikipe yo mu byiciro byo hasi yaguze muri Mata 2026.

Uretse Espagne, Messi afite n’indi mishinga ijyanye n’amakipe. Muri Uruguay, afatanyije na Luis Suárez mu mushinga wa Deportivo LSM, mu gihe afite n’umushinga wa Leones de Rosario muri Argentina. Hari kandi gahunda ijyanye na Inter Miami, aho biteganyijwe ko Messi azagira imigabane muri iyi kipe nyuma yo kurangiza gukina.

Kugura Eldense ni indi ntambwe igaragaza ko Messi atareba umupira w’amaguru gusa nk’umukinnyi, ahubwo ari no kubaka ibikorwa bye mu bijyanye n’ishoramari, guteza imbere impano no gutunga amakipe.

Uwari Perezida wa Eldense, Carolina Holguín, yatangaje ko asize iyi kipe mu “maboko meza”, asaba Messi kubaha amateka y’ikipe n’abafana bayo, ndetse akayifasha kugira icyerekezo gishya.

Kugeza ubu Messi amaze gukora ishoramari mu makipe 5:

1. Inter Miami (USA): Messi afite amasezerano amwemerera kuzagira imigabane muri iyi kipe nyuma yo guhagarika gukina.

2. Deportivo LSM (Uruguay): Umushinga Messi afatanyamo na Luis Suárez, wibanda cyane ku guteza imbere abakinnyi bakiri bato.

3. Leones de Rosario (Argentina): Umushinga ufitanye isano n’umuryango wa Messi ndetse n’umujyi yavukiyemo wa Rosario.

4. UE Cornellà (Espagne): Messi yinjiye muri iyi kipe mu rwego rwo gushora imari, cyane cyane mu mushinga wo guteza imbere impano zikiri nto.

5. Eldense (Espagne): Ikipe yo mu cyiciro cya kabiri muri Espagne, Messi aherutse kugura, iba umushinga mushya ukomeye yongeye muri portfolio ye y’umupira w’amaguru, biteganijwe ko azakomereza ishoramari muri Asia.

Aime Augustin
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =