Leta Zunze Ubumwe za America yemeye guha Viza intumwa za Iran, zirimo Perezida Massoud Pezeshkian, kugira ngo zizitabire Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye izabera i New York mu cyumweru gitaha, nubwo hagati ya America na Iran hakomeje umwuka w’amakimbirane.
Aya makuru yatangajwe ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, na Minisiteri ya Leta Zunze Ubumwe za America y’Ububanyi n’amahanga (Department of State).
Umuvugizi w’iri shami yavuze ko icyemezo cyo kwemerera intumwa za Iran kwinjira muri Amerika cyafashwe hashingiwe ku nshingano iki gihugu gifite nk’igihugu cyakira Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati “Dushingiye ku nshingano zacu nk’Igihugu cyakira inama, intumwa nkuru za Leta ya Iran zizemererwa kwitabira icyumweru cy’inama zo ku rwego rwo hejuru z’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.”
Umuntu ufite amakuru kuri iki cyemezo, yemeje ko kandi kireba na Perezida wa Iran, Massoud Pezeshkian, na we akaba yemerewe na America guhabwa Viza.
Perezida Pezeshkian n’itsinda ry’intumwa za Iran biteganyijwe ko bazitabira ibikorwa by’Inteko Rusange ya Loni, izahuza abayobozi n’intumwa z’Ibihugu bitandukanye ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ni mu gihe kandi iki Gihugu cyongeye kwima Viza Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, kimwe n’abandi bayobozi muri iki Gihugu, ibintu bibaye ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, dore ko America iherutse kongera igihe cy’ibihano yafatiye iki Gihugu.
RADIOTV10