Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene uri kugarukwaho mu bibazo by’umuririmbyikazi Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, na we yagize icyo avuga, anahishura ko yigeze guhamagazwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yararezwe icyaha cyo gucuruza abantu, yakoreye Vestine, akanabyisobanuraho.
M. Irene ni we wahoze areberera inyungu z’itsinda rya Vestine& Dorcas, wanafashishije aba baririmbyi kwamamara, akaba ari na we wajyanye na bo muri Canada mu kwezi k’Ukwakira 2025.
Aba bari bagiye mu bitaramo binyuranye muri iki Gihugu, ubwo byari birangiye M. Irene yagarutse i Kigali agarukanye na Dorcas gusa, mu gihe Vestine we yagumyeyo, akaba ari na ho akiri ubu, ari na ho yatangiye ikirego gisaba gutandukana n’umugabo we Idrissa Ouedraogo.
Uyu munyamakuru M. Irene yagarutsweho cyane muri ibi bibazo bimaze iminsi byigaruriye imbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko ari we ubizi kurusha abandi, kuko yabaga hafi cyane y’aba baririmbyi.
Mu kiganiro yakoze cyatambutse kuri YouTube Channel ye yitwa MIE Empire, uyu munyamakuru yagarutse kuri bimwe mu byo akomeje gushinjwa muri ibi bibazo.
Muri iki kiganiro gifite isaha 1:18’:24, M. Irene yanahishuye mu mezi ashize yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku kirego cyatanzwe n’umugabo wa Vestine Idrissa Ouedraogo amushinja gucuruza umugore we Ishimwe Vestine.
Ati “Uyu we nta kimenyetso na kimwe, yagiye kurendega muri RIB [ibi mbifitiye ibimenyetso kuko RIB yarampamagaye] namaze kwitwa Yuda, bagiye kurenga muri RIB, ngo ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi. Naritabye nkora statement (inyandiko mvugo).”
Uyu munyamakuru avuga ko yasobanuriye RIB ko uwo yashinjwaga gucuruza ari we Vestine, ari umuntu mukuru wujuje imyaka y’ubukure.
Ati “Ndabasobanurira nti ‘nti uwo muntu muvuga ko nacuruje, ni umuntu w’imyaka y’ubukure, nimero ye ngiyi, mumumahamagare’ bahamagara Vestine aritaba, arabasobanurira impamvu yagumye muri Canada.”
Amakuru avuga ko Idrissa yareze M. Irene muri RIB muri Gashyantare 2026, ariko bigeze muri Werurwe 2026 ajya gusaba guhagarikisha ikirego cye, ariko ntiyashirwa yongera kugitanga muri Gicurasi 2026, ari nabwo M. Irene yitabaga RIB.
Muri iki kiganiro kirekire, M. Irene yahakanye amakuru yakunze kuvugwa ko ari we warangiye Idrissa umugore we Vestine, avuga ko banamenyanye atabigizemo uruhare, ahubwo ko na we yatunguwe no kumva Vestine amubwira ko afite umukunzi banitegura kurushingana.
Uyu munyamakuru kandi yavuze ko yagerageje kugira inama Vestine nk’umuntu yabaye hafi kuva cyera, ko yaba yitonze gushinga urugo, ariko agasanga yaramaze gufata icyemezo, ari na bwo na we yiyemezaga kumushyigikira muri iyi mishinga yo kurushinga.
Nyuma yuko Vestine atanze ikirego asaba gatanya, umugabo we Idrissa na we yatanze ikindi kirego asaba Urukiko ko yahuzwa n’umwana bivugwa ko ari we kuko kuva yavuka ataramubona, ndetse rukanategeka ko habanza hagakorwa ibizamini bya DNA, mbere yuko bahabwa gatanya.
Ubwo hamenyekanaga aya makuru, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga byumwihariko abakora ibiganiro ku miyoboro ya YouTube, batangiye kuvuga ko uyu mugabo wa Vestine akeka ko umwana wa Vestine yaba yaramubyaranye na M. Irene, gusa uyu munyamakuru akaba yabihakanye yivuye inyuma.
M.Irene avuga ko nta bisobanuro byinshi azavuga kuri iki kintu ashinjwa n’abiyemeje kuba “mpemuke ndamuke” bemeye kumusebya kubera amafaranga bahabwa ngo bamuhindanyirize izina.
Uyu munyamakuru avuga ko we icyo yakoze ari ukuba yarafashije bariya bana, kandi yishimira intambwe yabagejejeho, gusa aboneraho gusaba abantu guha amahoro Vestine kuko kumuvugaho byinshi ari ukumusonga mu bibazo bitamworoheye arimo.


RADIOTV10