Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, bigaruriye imidugudu ya Mahanga na Kilongo, iherereye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma y’imirwano yabahuje n’abarwanyi b’umutwe wa FRN.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko iyi mirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, tariki 05 Ugushyingo 2026. Iyo midugudu yari imaze amezi menshi igenzurwa n’abarwanyi ba FRN.
Mahanga na Kilongo biherereye mu gace ka Butsike, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya Mbere, hafi yo mu rugabano rwa Teritwari za Masisi na Walikale.
Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, imirwano yatangiye ku wa Kabiri, tariki 03 Ugushyingo 2026. FARDC na Wazalendo babanje kwigarurira imidugudu ya Mirindano na Kazinga, mbere yo gukomeza berekeza ku bindi birindiro byari bifitwe n’abarwanyi ba FRN.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, imirwano yongeye kubura mu midugudu ya Mahanga, Kilongo na Kibanda. Nyuma y’amasaha arenga 24 y’imirwano ikomeye, ingabo za Leta ya Congo zaje kwigarurira Mahanga na Kilongo.
Ayo makuru avuga ko abarwanyi ba FRN bahise basubira inyuma berekeza i Kasopo, ahantu hafite akamaro mu bya gisirikare, mu gace ka Osso Banyungu.
Nubwo FARDC na Wazalendo bivugwa ko bagiye kugenzura ibi bice, umutekano muri ako gace kari hagati ya Masisi na Walikale uracyari muke. Abaturage bakomeje kuba mu kaga ko kongera kugabwaho ibitero no guhura n’ingaruka z’imirwano ishobora kongera kubura.
Uretse ibibazo by’umutekano, n’ikibazo cy’ubutabazi gikomeje gufata indi ntera. Abahagarariye sosiyete sivile muri ako gace bavuga ko hari abaturage benshi bakomeje kuva mu byabo bahunga imirwano, mu gihe ibihumbi by’abahuye n’ingaruka z’urugomo bitabona ubufasha bw’ibanze uko bikwiye.
RADIOTV10