Thursday, November 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ishyaka Green Party rya Senateri Frank Habineza ryategetswe kwishyura Miliyoni 6Frw ikinyamakuru cyarireze

Ishyaka Green Party rya Senateri Frank Habineza ryategetswe kwishyura Miliyoni 6Frw ikinyamakuru cyarireze

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Kigali rwategetse Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, riyobowe na Senateri Dr Frank Habineza, kwishyura ikinyamakuru Imena News Ltd arenga 6,7Frw, nyuma yo gutsindwa urubanza rwari rushingiye ku mafaranga y’ubukode bw’imodoka ebyiri.

Iki cyemezo cyasomwe mu rubanza rufite nimero RS/SCPRCOM 00153/2026/TC, aho urukiko rwemeje ko ikirego cya Imena News Ltd gifite ishingiro. Ni icyemezo cyafashwe mu cyumweru gishize tariki 30 Ukwakira 2026.

Ni ikirego cyatanzwe nyuma y’amasezerano yabaye ku wa 12 Kamena 2024, aho Imena News Ltd yemeye gukodesha Green Party imodoka ebyiri zirimo Coaster na V8, ku giciro cyose cya 4 320 000 Frw.

Mu isuzuma ry’urubanza, urukiko rwasuzumye ibimenyetso n’ibisobanuro byatanzwe n’impande zombi, rusanga Green Party itaragaragaje ibimenyetso bihagije byemeza ko yishyuye amafaranga yari isigaye ku bukode bw’izo modoka. Rwanzuye ko igomba kwishyura uwo mwenda.

Uretse amafaranga y’ubukode, urukiko rwategetse iri shyaka kwishyura inyungu z’ubukererwe zingana na 1 626 767 Frw.

Rwanategetse ko Green Party kandi kishyura ibihumbi 100 Frw y’amagarama y’urubanza, 700 000 Frw y’igihembo cy’umwunganizi mu mategeko wa Imena News Ltd ndetse n’ibihumbi 20 Frw yari yaratanzeho ingwate y’amagarama.

Aya mafaranga yose hamwe agize 6 766 767 Frw, akaba ari yo Green Party yategetswe kwishyura ikinyamakuru Imena News Ltd.

Ku rundi ruhande, urukiko rwatesheje agaciro ikirego Green Party yari yatanze isaba kwishyurwa 1 360 000 Frw, ivuga ko ari amafaranga yari yarishyuye Imena News Ltd arenze ayo yagombaga kwishyura. Urukiko rwasanze icyo kirego nta shingiro gifite.

Ikinyamakuru cyitwa Ukweli Times, kiratangaza ko cyandikiye ubutumwa Dr Frank Habineza usanzwe ari Perezida w’iri shyaka kimubaza icyo avuga kuri iki cyemezo, ariko akavuga ko ntacyo yifuza kubitangazaho.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =