Brig Gen Innocent Munyengango wigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, yemejwe na Sena ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere (ATL) aherutse guhabwa na Perezida Paul Kagame.
Sena y’u Rwanda yemeje Brig Gen Innocent Munyengango nyuma yuko dosiye isuzumwe na Komisiyo ya Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari, ikageza ku Nteko Rusange raporo yakozwe ku isesengura ry’umwirondoro wa Brig Gen Munyengango ndetse n’imiterere ya ATL.
Iyi komisiyo yagaragarije Sena ko ATL ari ikigo gihuriza hamwe amasosiyete atanu arimo RwandAir, Rwanda Airports Company, Akagera Aviation, Rwanda Tours and Events na Rwanda Links Logistics.
Brig Gen Munyengango, wavutse mu 1971, yavuze ko afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye mu Buhindi mu bijyanye na Microbiology.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yakuye muri Ghana mu bijyanye n’Umubano Mpuzamahanga, ndetse n’iyo yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za America mu bijyanye n’umutekano.
Ubunararibonye afite, burimo ubwo yakoze mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, yakozemo inshingano zinyuranye zirimo kuba yarabaye Umuvugizi wa RDF.
Yasobanuye ko yanakoze amahugurwa mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse akorera mu ishami ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe iby’indege, ibintu avuga ko bizamufasha kuyobora ATL neza.
Brig Gen Munyengango, yabwiye Abasenateri ko yaba ubunararibonye ndetse n’amashuri yize, bihagije byatuma abasha kuyobora ibijyanye n’indege n’ubwikorezi bwo mu kirere.

Senateri Nsengiyumva Fulgence, Perezida wa Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari, yasuzumye umwirondoro we, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko ubunararibonye bwe mu butumwa bw’amahoro bwamuhaye amahirwe yo gukorana n’inzego zitandukanye.
Yagize ati “Dushingiye ku isesengura rya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, turabona ari umukandida mwiza uzafasha Igihugu kugera ku cyerekezo cyo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo, kuko ubukerarugendo bushingira no ku bwikorezi bwo mu kirere bunoze.”
Nyuma y’ibi bisobanuro byose, Inteko Rusange ya Sena, yahise yemeza Brig Gen Innocent Munyengango ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere (ATL).
RADIOTV10