Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umunyamakuru uzwi mu Rwanda Tessy yerekeje ku kindi gitangazamakuru mu kiganiro gishya

Umunyamakuru uzwi mu Rwanda Tessy yerekeje ku kindi gitangazamakuru mu kiganiro gishya

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi mu biganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, yerecyeje kuri RADIOTV10 aho azajya akora ikiganiro gishya kizatambuka kuri TV10 azakorana n’abandi babiri.

Tessy wamenyekanye akorera igitangazamakuru Isango Star, yari amaze igihe atumvikana atanagarara ku bindi bitangazamakuru, aho ubu agiye kujya agaragara kuri TV 10.

Uyu munyamakuru yamaze gutangazwa n’ubuyobozi bwa RADIOTV10 nk’umukozi mushya w’iki gitangazamakuru cya mbere mu byigenga mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa RADIOTV10 bwahaye ikaze Tessy, bugira buti “Umuryango mugari wa Radiotv10 wishimiye guha ikaze Umunyamakuru Tessy! Mudufashe ku muha ikaze.”

Azajya akora ikiganiro cyiswe OFF ON, aho Tessy azajya agikorana na bagenzi be babiri ari bo Yvette na DJ Baby, bazajya basusurutsa abantu.

Ubuyobozi bwa RADIOTV10 burarikira abantu kuzakurikira iki kiganiro gishya kizajya gitambuka kuri TV10, bwagize buti “Ntugacikwe na OFF ON! Tessy, Yvette na DJ Baby bagiye ku kugezaho ibiganiro n’imyidagaduro bidasanzwe buri munsi kuri TV10.”

Umunyamakuru Tessy avuga ko na we yishimiye kwinjira mu muryango mugari wa RADIOTV10, nk’igitangazamakuru kiri mu bya mbere byiza mu Rwanda.

Yagize ati “Nta munyamakuru utakwishimira gukorera iki gitangazamakuru, nanjye rero nzanye imbaraga zanjye kugira ngo nshyire itafari ryanjye kuri TV10, byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro.”

Tessy wamenyekanye ku gitangazamakuru cya Isango, aho yari amaze igihe agaragara mu biganiro bitambuka kuri YouTube Channel This and That akorana n’umunyamakuru Blandy na we wamenyekaniye kuri TV10.

Umunyamakuru Tessy

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − seven =