Umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bitandukanye byinshi byo muri Teritwari za Masisi na Walikale mu ntara ya Kivu ya Ruguru, nyuma yuko hamaze iminsi hari imirwano hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije na Wazalendo.
Mu gihe hari uduce tumwe na tumwe twagiye duhinduranya abagenzura, haravugwa ibikorwa byo kwimura ingabo ndetse n’indi mirwano mu nkengero za Ngungu, muri Masisi.
Amakuru aturuka mu baturage bo muri ibi bice avuga ko imirwano yongeye kubura ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026, cyane cyane ku musozi wa Burora, hafi ya Ngungu na Kasake.
Ibi bibaye mu gihe hari ibikorwa byo kongera ingabo mu bice bitandukanye ndetse n’ikibazo cy’abaturage bari batangiye gusubira mu byabo nyuma yo guhunga imirwano.
Mu gace ka Ufamandu wa Mbere, muri Teritwari ya Masisi, hari hamaze iminsi hagaragara agahenge ugereranyije, nyuma yuko FARDC n’abafatanyabikorwa bayo ba Wazalendo bongeye kugenzura uduce dutandukanye.
Gusa, kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ibintu byatangiye kongera kuzamba, nyuma yuko hagaragaye ingendo z’ingabo mu gace ka Ngungu.
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko ku ruhande rwa AFC/M23 hagejejwe izindi ngabo n’ibikoresho bya gisirikare. Ibi byatumye abaturage bagira impungenge ko imirwano ishobora kongera gukomera muri ako gace ka Masisi.
Ku wa Mbere, humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje ku musozi wa Burora, uherereye hafi ya Ngungu na Kasake.
Abatangabuhamya bo muri ako gace bavuga ko izo mpinduka zishobora kuba zifitanye isano n’ibitero byongeye gukorwa n’abarwanyi ba AFC/M23, zishaka kongera gufata ibirindiro zari zatakaje mu cyumweru cyari cyabanje.
Kongera kwaduka kw’imirwano kwatumye abaturage bongera guhunga. Abaturage bari bamaze iminsi bagarutse mu gace wa Remeka bongeye kuwuvamo mu gitondo cyo ku wa Mbere, batinya ko umutekano wabo ushobora kuba mubi.
Walikale na ho haravugwa kongera ingabo
Muri Teritwari ya Walikale ihana imbibi na Masisi, cyane cyane mu gace ka Kisimba, amakuru aturuka mu baturage avuga ko hari uduce tumwe na tumwe dukomeje kugira agahenge.
Mu bice nka Mindjendje, Mpety n’ahandi hafi yabyo, hari ibirindiro bivugwa ko bigenzurwa na FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo. Nta mirwano ikomeye ivugwa ko yahabaye kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Gusa, haracyagaragara ingendo z’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare bivugwa ko ari ibya AFC/M23 mu bice bya Ihula na Malemo, ibintu bikomeje gutera impungenge ku isaha n’isah ibintu bishobora guhinduka imirwano ikaba yakongera ikarota.
Ibiri kubera muri Masisi na Walikale biri mu ruhererekane rw’imirwano imaze ibyumweru igaragara mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri Masisi, imirwano yagiye ivugwa mu nkengero za Ngululu, Miko, Katuunda, Remeka, Miano, Kaleta na Kasake, igatuma hari ibirindiro bihindura ababigenzura ndetse n’abaturage bakimuka.
Muri Walikale na ho, umwuka mubi wagaragaye mu bice bitandukanye, birimo Kisimba. Imirwano n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje kugira ingaruka ku ngendo z’abaturage, kubona serivisi z’ibanze ndetse n’ibikorwa by’ubukungu.
RADIOTV10