Friday, November 6, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: America yamaganye inyandiko yakwirakwijwe yitiriwe ko ari ibaruwa Perezida Trump yandikiye Kagame

Amakuru mashya: America yamaganye inyandiko yakwirakwijwe yitiriwe ko ari ibaruwa Perezida Trump yandikiye Kagame

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yamaganye inyandiko imaze iminsi ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza ko ari ibaruwa Perezida Donald Trump yandikiye Perezida Paul Kagame, imumenyesha icyemezo cyo gukura u Rwanda muri gahunda y’ubucuruzi ya AGOA, ivuga ko iyo baruwa ari impimbano.

Mu butumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane, tariki 05 Ugushyingo 2026, yagaragaje ko iyo nyandiko ivuga ko yaturutse muri White House ari impimbano.

Ambasade yagize iti “Ibaruwa iri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ku cyemezo cya Perezida Trump cyo gukura u Rwanda muri AGOA, ivugwaho ko yaturutse muri White House, ni impimbano.”

Ni ku nshuro ya kabiri mu minsi mike urwego rukomeye rwa Leta rugaragaje ko iyo baruwa atari ukuri, nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we agiriye inama abayisakaza kuyireka.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 04 Ugushyingo 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Abari gukwirakwiza uru ‘rwandiko’ ku mbuga nkoranyambaga, mumenye ko atari urw’ukuri.”

Iyo nyandiko yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko yandikiwe muri White House i Washington, ku wa 28 Ukwakira 2026, ikandikirwa Perezida Paul Kagame.

Yavugaga ko Perezida Trump yamenyesheje u Rwanda ko Amerika igiye kurukuramo muri gahunda ya AGOA (African Growth and Opportunity Act), guhera ku wa 1 Mutarama 2027, bityo rugatakaza uburenganzira bwihariye rwari rufite bwo kohereza ibicuruzwa ku isoko ry’Amerika.

Iyo baruwa kandi yashinjaga u Rwanda ibibazo bijyanye n’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu, iyubahirizwa ry’amategeko ndetse n’uruhare rwarwo mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Yanavugaga ko u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 mu bya gisirikare n’ibikoresho, ndetse no kugira uruhare mu guhungabanya umutekano n’ubusugire bwa DRC. Yongeragaho ko Amerika izakomeza gukurikirana niba u Rwanda rwubahiriza ibyo rwasabwe, birimo guhagarika ubufasha rushinjwa guha M23 no gukura ingabo zarwo muri icyo gihugu.

Icyakora, ibyo birego byari bikubiye muri iyo nyandiko byagaragajwe na Minisitiri Nduhungirehe na Ambasade ya Amerika ko bidashingiye ku rwandiko rwemewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda rwakunze guhakana ibirego rushinjwa byo kugira uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, rukavuga ko rwiteguye kubahiriza amasezerano y’amahoro ya Washington rwagiranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda kandi rwagiye rushimangira ko ayo masezerano agomba kubahirizwa n’impande zombi, aho rushyira imbere ko ingingo ijyanye no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zarwo igomba kugendana no gushyira mu bikorwa inshingano ya DRC yo kurandura umutwe wa FDLR, u Rwanda rufata nk’ikibazo gikomeye ku mutekano warwo.

AGOA ni gahunda yashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2000, igamije korohereza ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa kohereza ibicuruzwa ku isoko ry’Amerika bitishyura imwe mu misoro ya gasutamo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 13 =