Friday, November 6, 2026
RW|EN
SIPORO

Rutahizamu Fidali wa APR yasabye imbabazi nyuma yo gusezererwa mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu Fidali wa APR yasabye imbabazi nyuma yo gusezererwa mu mwiherero w’Amavubi

Rutahizamu wa APR FC, Uwiyaremye Fidali, yasabye imbabazi umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, nyuma yo gusezererwa mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu azira gukererwa imyitozo.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko nyuma yo gusubizwa muri APR FC, Fidali yandikiye umutoza Constantine amusaba imbabazi, anamusobanurira impamvu yatumye akererwa kugera mu mwiherero w’Amavubi.

Uyu rutahizamu yasobanuye ko mbere yo kugera mu mwiherero yabanje kunyura i Kanombe kwa muganga, aho yari afite gahunda yo kwipimisha mu cyuma. Nubwo yari yabimenyesheje umwe mu bakozi ba tekiniki b’Amavubi, ngo ntiyigeze abimenyesha mu buryo butaziguye umutoza Constantine.

Icyakora, ibyo si byo byabaye intandaro nyamukuru yo gusezererwa kwe, kuko ikibazo gikomeye cyabayeho ari ugukererwa imyitozo.

Imyitozo yari iteganyijwe gutangira saa 17:30, ariko abakinnyi basabwaga kuba bageze ku kibuga saa 17:00 kugira ngo babone umwanya wo kwitegura. Fidali yavuye muri hoteli yakererewe, agera ku kibuga saa 17:33, asanga umutoza Constantine yamaze kurakara, ahita amusaba gusubira muri hoteli no kwitahira.

Mu butumwa bwe busaba imbabazi, Fidali yasabye Constantine kumubabarira, amugaragariza ko yicuza imyitwarire yatumye atakaza amahirwe yo gukomeza gufasha Amavubi.

Gusa, umutoza Constantine yamubwiye ko atishimiye imyitwarire yo gukererwa, anamusobanurira ko atari ubwa mbere Fidali agaragaje imyitwarire nk’iyo, kuko no mu mwiherero wabanje yari yaragiye akererwa inama.

Nubwo Fidali yakomeje gusaba imbabazi no gutakambira umutoza, Constantine yamubwiye ko kuri iyi nshuro icyemezo yafashe kidahinduka, ariko ko ikibazo cye azongera kugisuzuma mu mwiherero utaha.

Ibi byerekana ko nubwo umukinnyi ashobora kugira impamvu zatumye akora ikosa, kubahiriza gahunda, igihe n’amabwiriza y’ikipe ari bimwe mu bigenderwaho mu ikipe y’igihugu y’umutoza Stephanie Constantine.

Aime Augustin
RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 1 =