Friday, November 6, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda Kid From Kigali yemeje amakuru y’impanuka ikomeye aherutse gukora

Umuhanzi uri mu bagezweho mu Rwanda Kid From Kigali yemeje amakuru y’impanuka ikomeye aherutse gukora

Umuhanzi Kid From Kigali yemeje ko aherutse gukora impanuka ikomeye y’imodoka mu gace ka Rebero mu Mujyi wa Kigali, ubwo yari kumwe n’abagize umuryango we, ariko Imana igakinga akaboko, kuko yaba we n’abo bari kumwe ntawagize ikibazo.

Iyi mpanuka y’imodoka yarimo Brian Kimonyo wamamaye nka Kid From Kigali n’abo mu muryango we, yabaye ku wa 3 Ugushyingo 2026, yangiza bikomeye imodoka bari barimo, ariko ku bw’amahirwe nta muntu n’umwe wakomeretse.

Kid From Kigali yavuze ko koko yakoze iyi mpanuka, asobanura ko yari kumwe n’umuryango we igihe yabaga.

Nyuma y’iyi mpanuka, uyu muhanzi yashyize ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’imodoka yangiritse, aherekeza ubutumwa bwo gushimira Imana kuba yarokokanye n’abo mu muryango we.

Yagize ati “Imana yonyine ni yo izi uko twarokotse iyi mpanuka. Imigisha myinshi ku muryango wanjye.”

Nubwo imodoka yangiritse bikomeye, kuba nta muntu wakomeretse byabaye amahirwe akomeye kuri uyu muhanzi n’abo bari kumwe.

Imodoka yarimo Kid From Kigali n’abo mu muryango we yarangiritse cyane

Kid From Kigali ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje kwigaragaza mu muziki, aho avanga injyana zitandukanye zirimo Hip Hop na Afrobeats.

Mu ndirimbo zamufashije kumenyekana harimo ‘Muraho (Laho Freestyle)’, ‘Yububu’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Ahwii’ na ‘Hakuna Matata’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Mu ntangiriro za 2026, yashyize hanze album yise Stories From The Kid, iriho indirimbo zitandukanye zirimo ‘Yububu’ na ‘Kigali We Share’ yakoranye na Diez Dola.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 7 =