Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko mu mezi make ari imbere ashobora kuva kuri uwo mwanya, agasimburwa n’undi musirikare avuga ko azaba abifitiye icyizere gihagije ko azamukorera mu ngata.
Mu butumwa yagiye ashyira ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, tariki 06 Ugushyingo 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko yumva imirimo yari yarahawe n’Imana muri uwo mwanya yayirangije, bityo akaba ateganya kuwushyikiriza undi musirikare.
Yagize ati “Igihe cyanjye cyo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo kiri kugana ku musozo. Nasohoje imirimo yose Imana yari yarampaye. Mu mezi make nzashyikiriza uwo mwanya umusirikare ubifitiye ubushobozi. Nyuma yaho nzegurira ubuzima bwanjye Kristo.”

Mu bundi butumwa, Muhoozi yagaragaje uko abona inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo, avuga ko zisaba umuntu ufite ubutwari n’ubushake bwo gufata ibyemezo bikomeye, aho kuba umuntu worohera ibintu cyangwa ugendera gusa mu nzira za dipolomasi.
Ati “Umwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo usaba intare y’intwari kurusha izindi muri UPDF. Ntusaba umwana w’intama cyangwa umudipolomate. Ibyo ni byo nagerageje kuba mu gihe namaze kuri uwo mwanya.”
Nubwo yagaragaje ko ateganya kuva muri izi nshingano, Gen. Muhoozi yasobanuye ko atazahita ava mu bikorwa bya gisirikare cyangwa mu buzima rusange bw’Igihugu.
Yagize ati “Ntimugire impungenge, ndacyahari. Nibura mu gihe cy’undi mwaka umwe.”
Mu bundi butumwa, uyu musirikare yagarutse ku mibereho y’abasirikare bato ba UPDF, avuga ko ari bo afata nk’intwari ze kandi ko hakenewe kunoza imibereho yabo, by’umwihariko aho bacumbika n’imishahara bahabwa.
Yavuze ko mbere yo kuva mu gisirikare yifuza ko buri musirikare wo ku rwego rwo hasi, uzwi nka Private, yahabwa umushahara fatizo ungana na miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda.
Ati “Intwari zanjye zahoraga ari abasirikare ba UPDF. Turacyagerageza kunoza imibereho yabo. Ariko ubu, mu gihe nitegura kuva mu gisirikare, buri musirikare wa UPDF uri ku rwego rwa Private agomba guhembwa 2,000,000 ku kwezi nk’umushahara fatizo. Ibi bigomba gutangira mu mwaka w’ingengo y’imari utaha.”

Gen. Muhoozi usanzwe ari umuhungu akaba n’imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yahawe inshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo muri Werurwe 2024, nyuma y’inshingano zitandukanye yagiye ahabwa.
Bivugwa kandi ko Muhoozi ari we uzasimbura se ku mwanya wa Perezida, ndetse muri Kanama 2026, akaba yaratangaje ko afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora Igihugu mu matora ateganyijwe muri 2031, igihe manda y’imyaka itanu Museveni arimo izaba irangiye, kandi yizeye kuzegukana intsinzi ku majwi ari hejuru.
Mu cyumweru gishize kandi, havuzwe ko mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda i Entebbe, habereye inama y’abayobozi bakuru b’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM), aho Museveni yabagejejeho icyifuzo ko umuhungu we, yazamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
RADIOTV10