Umunyamideli akaba n’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kourtney Kardashian Barker, yahakanye amakuru avuga ko we n’umugabo we, Travis Barker, batakibana mu rugo rumwe ndetse ko bashobora kuba bari mu nzira zo gutandukana.
Ibi yabigarutseho mu gice gishya cy’ikiganiro The Kardashians cyanyuzeho ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, aho yagaragaje ko ayo makuru ari ibihuha byahimbwe kandi bidafite ishingiro.
Kourtney yavuze ko umuvugizi we yamubajije icyo avuga ku nkuru yavugaga ko we na Travis batakibana ndetse ko umubano wabo uri gusenyuka. Icyakora, aho guhita asaba ko iyo nkuru ihagarikwa, yamusabye kureka ikinyamakuru kikayitangaza, kuko azi neza ko ibyo kivuga atari ukuri.
Yagize ati: “Namubwiye ati: ‘Nibayisohore turebe ibizaba.’ Bazi neza ko atari ukuri.”
Uyu mugore w’imyaka 47 yavuze ko ibyo bihuha byaba byaraturutse kuri videwo yo ku rubuga rwa TikTok, anatangazwa n’uburyo abantu bashobora kwemera amakuru nk’ayo batabanje kugenzura inkomoko yayo.
Ahubwo, Kourtney yasobanuye ko we na Travis bari mu bikorwa byo kuvugurura inzu yabo kugira ngo irusheho kwakira neza abana babo bose, bityo umuryango wabo ubone aho ubana wisanzuye.
Yavuze ko yifuza ko iyo nzu iba ahantu hashya umuryango wose uzajya uteranira, bakamarana ibihe byiza, barimo gutegura amafunguro, kureba filime no gukora ibirori byo mu muryango.
Ati: “Sinshobora gutegereza igihe tuzaba dutekera hamwe, tureba filime ndetse dutegura ibirori byo gusangira. Ndashaka ko buri wese yumva ko ari ahantu hihariye.”
Kourtney na Travis bashakanye mu 2022, bakaba bafitanye umuhungu witwa Rocky, wizihije isabukuru y’imyaka itatu ku wa 1 Ugushyingo 2026.
Kourtney afite kandi abandi bana batatu, Mason w’imyaka 16, Penelope w’imyaka 14 na Reign w’imyaka 11, yabyaranye na Scott Disick wahoze ari umukunzi we. Travis na we afite abana babiri, Landon w’imyaka 23 na Alabama w’imyaka 20, ndetse na Atiana de la Hoya w’imyaka 27, afata nk’umwana we wo mu muryango, bakomoka ku mubano we wa mbere na Shanna Moakler.
Yahakanye ibihuha bivuga ko yatandukanye na Travis Barker

RADIOTV10