Tuesday, September 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ku nshuro ya mbere u Bwongereza bugiye kuburanisha Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku nshuro ya mbere u Bwongereza bugiye kuburanisha Umunyarwanda ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Umunyarwanda Vincent Bajinya usigaye witwa Vincent Brown w’imyaka 65 y’amavuko, akurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aragezwa imbere y’Urukiko, akaba ari na we wa mbere ugiye kuburanishwa n’Uburabera bw’iki Gihugu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abashinjacyaha bo mu Bwongereza batangaje ko uyu mugabo ashinjwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu mugabo witwa Vincent Brown, wahoze yitwa Vincent Bajinya, yashinjwe icyaha kimwe cyo kugira uruhare mu bikorwa bifitanye isano na Jenoside ndetse n’ibindi byaha bitandatu byo kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi byakozwe nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Bwongereza, Crown Prosecution Service (CPS), rwatangaje ko Brown ashinjwa kuba yaragize uruhare mu “gutegeka no gushishikariza abandi gukora ubwicanyi n’ibikorwa bya Jenoside.”

CPS yavuze ko ibi ari ibirego bya mbere bitanzwe mu Bwongereza bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Brown afungiye mu maboko y’inzego z’ubutabera, akaba ateganyijwe kwitaba Urukiko rwa Westminster Magistrates’ Court i Londres kuri uyu wa Kabiri.

Polisi y’u Bwongereza yavuze ko iperereza ku bandi bantu batandatu rikomeje. Muri bo harimo abagabo babiri batawe muri yombi mu 2024 no mu 2026 bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubu bakaba barekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Yatanzweho ubuhamya bw’amarorerwa akekwaho gukora muri Jenoside

Uyu mugabo ushinjwa kuba umwe mu bari bafite ijambo mu butegetsi bwa Habyarimana Juvenal wari Perezida, bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi, avugwago kuba mu 1993 yaritabiriye inama ikomeye yashingiwemo Hutu Pawer yari ifite ingengabitekerezo mbi, ndetse anahabwamo inshingano.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Bajinya ashinjwa kuba yarahuzaga Interahamwe ndetse akanaziha amabwiriza yo kwica Abatutsi mu yakoze ari Komini Rugende mu Mujyi wa Kigali, aho yanayoboraga ibikorwa byo kwica.

Abatangabuhamwa bahaye ubumya BBC muri 2006, bashinje Bajinya kugira uruhare mu kwica bamwe mu Batutsi, barimo uwitwa Dominique Leandre na Charlotte Kamugaja n’umwana we biciwe i Rugenge.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko yiyumviye Bajinya ashishikariza kwica umushoferi watwaraga imodoka yatwaraga abagenzi wari watemeshejwe imihoro ariko atarashiramo umwuka, agatanga itegeko ryo kumurangiza.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko ko yiyumviye Bajinya abwira abicanyi ati “Murebe, uko si ko bica abantu. Muri kumukinisha. Ashobora kurokoka mu gihe mwamusiga mutya.”

Uwo mutangabuhamya yagize ati “Icyo gihe yahamagaye umusore, n’undi muturanyi, baraza, baramwica. Iyo ni imwe mu mashusho ahora anza mu mutwe iyo nibutse Jenoside. Ni imwe mu mashusho ya Bajinya ampora mu mutwe.”

 

Kwanga Abatutsi kwe ni ibya cyera

Dr Philbert Gakwenzire, Perezida wa IBUKA, avuga ko Bajinya yaranzwe n’ingengabitekerezo yo kwanga Abatutsi kuva cyera akiri umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda nubwo yigaga ibijyanye n’ubuvuzi.

Yagize ati “Mu gihe muri kaminuza hari ibikorwa bisanzwe bibaho byo kunnyuzura ariko we ukabona arabyuririraho kugira ngo ashake uburyo bwo kubabaza Abatutsi.”

Perezida wa Ibuka, avuga ko bajinya aho yakoze hose azwiho kuba yarangaga Abatutsi, ndetse akabigaragaza, kuva mu gihe yari akiri muri Kaminuza no kugeza atangiye akazi.

Ati “Kugera mu 1990 bikomeza uko Jenodise yabaye yarakoraga muri ONAPO, yakoreraga mu nyubako ubu ikoreramo iposita, yari atuye no mu Kiyovu, muri Rugenge, aho rero ni ho yagaragaye mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Perezida wa Ibuka, avuga ko kuba Bajinya agiye gukurikiranwa mu Butabera, ari intambwe ishimishije Ubutabera bw’u Bwongereza buteye, kandi ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bizeye ko azahabwa ibihano bihwanye n’ibyaha biremereye yakoze.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 2 =