Vincent Bajinya ubaye Umunyarwanda wa mbere uburanishijwe n’Ubutabera bw’u Bwongereza ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe imbere y’Urukiko, ashingwa gushishikariza abandi gukora Jenoside no gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi batandatu mu cyumweru cya mbere ya Jenoside.
Uyu Munyarwanda wiyise izina rya Vincent Brown , yagejejwe imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2026.
Brown akurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa byafashije mu gukora Jenoside, cyakorewe i Kigali hagati ya tariki ya 06 na 13 Mata 1994, ari na cyo cyumweru cya mbere cya Jenoside.
Akomeje kandi gukurikiranwa ku byaha bitandatu byo kugira uruhare mu bwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Bivugwa ko yategetse ko abantu batandatu bicwa mu gihe cy’iminsi ine, barimo umugore wari ukiri muto n’umwana we w’umuhungu.
Uyu mugabo w’imyaka 65 yitabye Urukiko rwa Westminster rw’i London mu Bwongereza, aho Umushinjacyaha Jane Stansfield yavuze ko igihe Jenoside yatangiraga Brown yari ayoboye ishami ryo kuboneza urubyaro mu Rwanda.
Stansfield yavuze ko abatangabuhamya, barimo bamwe mu bari abaturanyi ba Brown, bamushinja kuba “Yarayoboye akanagenzura ibikorwa by’ubwicanyi byakorwaga n’abandi.”
Brown amaze imyaka irenga 20 aba mu Bwongereza, ahakana kugira uruhare muri Jenoside, avuga ko yavuye i Kigali hagati muri Mata 1994, mu gihe umuryango we wavuye mu Rwanda muri Nyakanga uwo mwaka.
Umwunganizi we, Sam Blom-Cooper, yavuze ko Brown ibirego biregwa umukiliya we, we abifata nk’amahirwe yo kugira ngo amuhanagureho icyasha cy’ibyaha bikomeye aregwa.
Yagize “Ibi ni ibyaha biteye ubwoba, ubwicanyi bukomeye bwakozwe mu 1994. Ariko ubu, amaherezo, ibi birerekana ko habonetse intangiriro yo kurangiza uru rubanza rwa Dr Brown.”
Umucamanza Paul Goldspring yavuze ko Brown ashobora kurekurwa by’agateganyo mbere yuko yongera kwitaba Urukiko rwa Old Bailey ku itariki ya 09 Ukwakira 2026, ariko akabaza gutanga amafaranga ahagije y’ingwate.
Gusa Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye kujuririra iki cyemezo, bityo Brown akaba akomeje gufungwa kugeza igihe hazaba iburanisha kuri iki kibazo mu mpera z’iki cyumweru.
Itsinda rya Polisi y’u Bwongereza rishinzwe gukurikirana ibyaha by’intambara, kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko hari abandi bantu batandatu bagikorerwa iperereza, barimo abagabo babiri batawe muri yombi bakekwaho Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
RADIOTV10