Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouedraogo usanzwe ari umugabo w’umuririmbyi Ishimwe Vestine, batangiye inzira z’amategeko zo gutandukana, yavuze ko umubano wabo wajemo ibibazo bikomeye aho umugore we agiriye muri Canada, ari na ho yagiriye amakenga y’impungenge afite zatumye anasaba ko hakorwa ibizamini bya DNA by’umwana wabo.
Inkuru ya Ishimwe Vestine n’umugabo we Idrissa Ouedraogo, imaze iminsi igarukwaho mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, byumwihariko ikaba yarenyegejwe n’urwandiko rurerure rwanditswe na Ishimwe Vestine, avuga ko yanyuze mu nzira y’umusaraba ayinyirishijwemo n’umubabo we.
Idrissa Ouedraogo we wari utaragira icyo atangaza, na we yagize icyo avuga, gusa yirinda gushyira hanze byinshi ku bibazo afitanye n’umugore we Vestine, cyane ko atifuza ko intambara y’ibibazo biri hagati yabo, yarwanirwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.
Yagize ati “Ntabwo nshaka gutsinda impaka mpanganye n’umugore wanjye. Icyo nshaka ni uko ukuri kugaragara, ibimenyetso bikagaragara kandi inzego zibifitiye ububasha zigakora akazi kazo.”
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha iyi nkuru, Idrissa Ouedraogo yagarutse ku mubano we n’umugore we mbere yo gushyingiranwa, avuga bafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko gikwiye.
Ati “Igihe twafataga icyemezo cyo gushyingiranwa, nizeraga by’ukuri umubano wacu n’ahazaza twari turi kubaka.”
Yongeyeho ati “Gushyingirwa ntabwo ari icyemezo nafashe nk’ikintu cyoroheje. Nizeraga ko dufite umubano ushobora kubakirwaho kandi ko dushobora kubaka umuryango.”
Yemeje ko we na Vestine bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yabaga mu Bushinwa agashyira indirimbo ya Vestine n’umuvandimwe Dorcas kuri status ye, ubundi hakagira umuntu umwizeza kuzabahuza.
Kuri we ibibazo byatangiye aho Vestine agiriye muri Canada
Idrissa Ouedraogo wavuze ko we n’umugore we Vestine banyuraga mu bibazo bisanzwe nk’abantu babana, ariko byatangiye gukomera aho agiriye muri Canada.
Ati “Twagiraga ibibazo bisanzwe bishobora kuba hagati y’abashakanye, ariko twakomezaga ubuzima bwacu n’imishinga y’umuryango.”
Yakomeje agira ati “Ibyabaye byaje guhinduka nyuma, cyane cyane Vestine amaze kujya muri Canada, ni bwo ibintu byatangiye gukomera, havuka ibibazo n’ukutumvikana ku bintu bitandukanye.”
Nta byinshi yabivuzeho, gusa hari amakuru avuga ko Idrissa Ouedraogo yababajwe no kuba umugore we Vestine yararanaga mu nzu imwe na Irene Murindahabi, mu gihe bari bagiye bemeranyijwe ko bazaba mu nzu zitandukanye, ndetse Vestine ko ubwo bageragayo yatangiye kwitwara nabi ku mugabo we.
Mu byo Vestine ashinja umugabo we, harimo kuba yari afite undi muryango ndetse n’abana, ndetse n’amakuru ashinjwa yo kuba hari abandi bagore babiri yateye inda.
Ku birego nk’ibi, Idrissa Ouedraogo na bwo yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa avuga ko abifiteho amakuru. Ati “Nzi ibyo birego, ariko ndashaka kubyitondera cyane kuko ari ibintu bikomeye bijyanye n’ubuzima bwite.”
Kuri we avuga ko yiteguye gutanga ibisobanuro kuri ibi ashinjwa, igihe hari urwego rubifitiye ububasha rwabimubaza. Ati “Niteguye kubisubiza binyuze mu nzira z’amategeko zibigenewe.”
Ni iki cyatumye yifuza ko umwana wabo apimwa ibizamini bya DNA
Mu kirego Idrissa Ouedraogo yashyikirije Urukiko nyuma yuko Vestine atanze icye gisana gatanya, yasabye ko umwana wabyawe na Vestine yapimwa DNA, akizera ko ari uwe koko, ndetse n’igihe batandukanye yazakomeza kwita ku nshingano za kibyeyi.
Mu kirego cyatanzwe na Idrissa kandi yavuze ko Vestine atigeze amumenysha ko yabyaye ndetse ntanamuhe uburenganzira ku mwana nkuko abyemerewe.
Nanone kandi ubwo Vestine yaganiraga n’Umugenzacyaha mu iperereza, yamubwiye ko umugabo we atemera umwan babyaranye, ndetse ko uyu mugabo yakomeje kumuhuza na M. Irene.
Idrissa yavuze ko izo mpaka zose yifuje ko zakiranurwa n’ibimenyetso bya siyansi ariko ko atari ugutesha agaciro umuntu uwo ari we wese. Yagize ati “Kuri njye, ADN ntabwo ari uburyo bwo gutesha umuntu agaciro. Ni uburyo bwo kumenya ukuri ahari ibibazo bitarasubizwa.”
Arongera ati “Byari ugushaka kumenya neza aho mpagaze nk’umubyeyi no kugira ngo ibibazo bijyanye n’umwana bisubizwe mu buryo bukwiye.”
RADIOTV10