U Rwanda rwatoranyijwe kuzakira Inama ya karindwi y’Ihuriro ry’Isi ku makuru y’Ibarurishamibare y’Umuryango w’Abibumbye (UN World Data Forum) izaba muri 2028, izaba ikurikiye izabera i Riyadh, muri Saudi Arabia.
Byemejwe n’Ubuyobozi bw’iri Huriro, ko “I Kigali, Inama ya karindwi ya UN World Data Forum izakirwa n’u Rwanda muri 2028.” Bunavuga ko “intambwe nshya ku makuru y’umuryango mugari w’abatuye Isi, iratangiye.”
Ubuyobozi bw’iri Huriro kandi bwashimiye u Rwanda kuba “rwatoranyijwe kuzakira Inama y’Ihuriro ya karindwi UN World Data Forum.” Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “A continued global conversation on data and statistics for a more sustainable fure.”
Cyangwa se bishaka kugaragaza ko izaba igamije ikiganiro gihoraho cyo ku rwego rw’Isi ku bijyanye n’amakuru n’ibarurirsamibare hagamijwe kugira ahazaza harambye.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), cyahise kigaragaza ko iki Gihugu cyishimiye kuzakira iyi nama.
Ubuyobozi bwa NISR bwagize buti “Twishimiye kwakira global data community to mu rwanda muri 2028. Dutewe ishema no gutanga umusanzu muri uru rubuga rwo ku rwego rw’Isi ku iterambere ry’amakuru ndetse n’iterambere rirambye.”
Inama ya gatandatu nk’iyi izaba hagati ya tariki 09 n’iya 12 Ukwakira 2026, i Riyadh, muri Saudi Arabia, ikazongera kuba muri 2028 ari na bwo izabera i Kigali mu Rwanda.
Kuva muri 2017 inama y’iri Huriro yabereye mu bice binyuranye, aho yatangiye ibera i Cape Town muri Afurika y’Epfo, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yongera kubera Bern mu Busuwisi, nanone ibera i Hangzhou mu Bushinwa, ndetse n’i Medellín muri Colombia.
RADIOTV10