Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yemeje izamurwa ry’umushahara w’abasirikare kugeza kuri 80% mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’Ingabo z’Igihugu. Aho abazamuriwe ku gipimo cyo hejuru, ari abasirikare bato.
Iri zamurwa ryemejwe na Perezida wa Nigeria mu gihe igisirikare cy’iki Gihugu kiri guhangana n’ibibazo byugarije umutekano, birimo guhangana n’inyeshyamba.
Inyeshyamba z’abayisilamu z’umutwe wa Boko Haram ndetse n’iz’umutwe uzwi nka ISWAP (Islamic State West Africa Province), zikomeje kugaba ibitero mu majyaruguru ashyira uburasirazuba.
Nanone kandi ibikorwa byo gushimura abantu bikomeje kwiyongera mu majyaruguru ya Nigeria, mu gihe inzego z’umutekano zinakomeje guhangana n’ibibazo rishingiye ku macakubiri mu majyepfo y’uburasirazuba.
Muri gahunda nshya y’imishahara, guhera ku ya 01 Nzeri 2026, abofisiye bari hejuru y’urwego rwa Colonel, barimo n’abajenerali, bazazamurirwa umushahara kuri 30%.
Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Perezida Bayo Onanuga, yavuze ko nanone Abofisiye bari ku rwego rwo guhera kuri Colonel kumanura kugeza kuri Warrant Officer, bazongererwa umushahara kugeza kuri 50%.
Ni mu gihe abasirikare kuva ku ipeti rya Private kugeza ku rya Staff Sergeant, bo bazongererwa umushahara kugeza kuri 80%.
Iyi gahunda nshya izongera imishahara y’ingabo igere kuri miliyari 924 z’Ama-Naira (miliyoni 678.68 $) ku mwaka, ivuye kuri miliyari 660 z’Ama-Naira.
Guverinoma zagiye zisimburana muri iki Gihugu cya Nigeria, zagerageje guhangana no kurandura ikibazo cy’umutekano mucye ariko ibitero by’imitwe yitwaje intwaro na byo ntibyahwemye kugenda bizamuka uko iminsi yagendaga irushaho gusimburana.
Tinubu yavuze ko ubuyobozi bwe buzakomeza gushyira imbere imibereho myiza y’abasirikare no kuvugurura imikorere n’imitegerekere by’ingabo, mu bijyanye n’ibikoresho nk’intwaro n’ikoranabuhanga bikenewe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano.

RADIOTV10