Wednesday, September 23, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari umaze amezi 18 uhagaritswe wabyukijwe

Amakuru mashya: Umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi wari umaze amezi 18 uhagaritswe wabyukijwe

Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bubiligi zemeranyijwe kubyutsa umubano wari umaze umwaka n’igice uhagaritswe n’u Rwanda, ndetse Ibihugu byombi byemeranya ko za Ambasade zabyo zongera gufungura mu gite kidatinze.

Muri Werurwe umwaka ushize, Guverinoma y’u Rwanda yari yafashe icyemezo cyo guhagarika umubano warwo n’u Bubiligi, nyuma yuko iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi cyari kimaze igihe cyitwara nabi ku Rwanda kirusopanyiriza mu mahanga kirusabira ibihano.

Icyo gihe kandi u Rwanda rwari rwafashe icyemezo cyo gufunga Ambasade y’u Bubiligi, ndetse ruha amasaha ntarengwa Abadipolomate babwo batagombaga kurenza mu Rwanda.

Mu itangazo rihuriweho ryashyizwe hanze na Guverinoma z’Ibihugu byombi ryashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na mugenzi we Maxime Prévotw’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije w’iki Gihugu, Ibihugu byombi byatangaje ko byasubukuye Umubano.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Hashingiwe ku ngingo ya 2 y’Amasezerano ya Vienne yerekeye imibanire mu bya dipolomasi, Ubwami bw’u Bubiligi na Repubulika y’u Rwanda bafashe icyemezo gihuriweho, ku wa 22 Nzeri 2026, cyo gusubukura umubano w’Ibihugu byombi mu bya dipolomasi.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iki cyemezo, Ambasade z’Ibihugu byombi zizongera gufungurwa mu gihe cya vuba. Mu ntambwe ibanza, buri ambasade izayoborwa n’ushinzwe imirimo y’agateganyo (Chargé d’affaires ad interim), afashijwe n’umudipolomate cyangwa umukozi ushinzwe ibya konsula, ndetse n’itsinda rito ry’abakozi bashinzwe ubufasha mu bya tekiniki.”

Ibihugu byombi bivuga ko nyuma hazabaho ubusabe bwo gushyiraho ba Ambasaderi b’Ibihugu byombi muri buri Gihugu, ubundi boherezwe nk’uko byari bisanzweho.

Impande zombi kandi zemeranyijwe ko Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bw’u Bubiligi azaba anahagarariye u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Minisitiri Nduhungirehe na mugenzi we Maxime Prévot

Kugera kuri uyu mwanzuro wo gusubukura umubano, bije bikurikira inama n’ibiganiro bya dipolomasi byagiye bihuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi, byabaye mu mezi ashize.

Iri tangazo rikagira riti “Muri ibyo biganiro, impande zombi zaganiriye ku bibazo bitandukanye n’ubwumvikane bucye byari hagati y’Ibihugu byombi, kandi biba mu buryo bugamije kubaka n’ubushake bwo kubikemura.”

Ibihugu byombi kandi byaboneyeho gushimira Leta ya Qatar yateguye ibiganiro bya mbere byahuje aba Badipolomate bakuru byabaye muri Kemena umwaka ushize wa 2025.

Muri iri tangazo rihuriweho, u Bubiligi n’u Rwanda bikomeza bivuga ko “byongeye gushimangira ko byiyemeje gukomeza ibiganiro bifunguye, bidaca ku ruhande kandi biboneye, kuko bibona ko ari ingenzi mu gukemura ibibazo bishobora kuvuka hagati y’Ibihugu byombi, ndetse no kuganira ku myumvire itandukanye n’ibibazo bitarakemuka ku ngingo mpuzamahanga.”

Impande zombi kandi zemeranyijwe ko umubano w’ibi Bihugu ugomba gushingira ku mahame fatizo arimo kutivanga mu bibazo by’imbere bya buri Gihugu, ubwubahane ndetse no gukorana hagamijwe kubaka, kandi ko aya mahame agomba kuranga umubano wabyo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − seven =