Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko iri mu biganiro n’ibigo bibiri byo hanze bishobora guhindura imodoka za Lisansi na Mazutu, zikagirwa iza gaze cyangwa iz’amashanyarazi, ndetse ibiganiro bikaba byararangiye hakaba hagiye gukurikiraho igerageza.
Byatangajwe na Byiringiro Alfred, Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), wavuze ko iyi gahunda ishobora gutangira mu gihe cya vuba mu buryo bw’igerageza.
Yagize ati “Twaganiriye n’ibigo bibiri byo hanze kuri iyi gahunda, harimo kimwe cyo muri Pologne cyatweretse ko imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu yahindurwa igakoresha gaze ndetse hari n’abandi bo muri Turkey batweretse uburyo zahindurwa iz’amashanyarazi.”
Byiringiro Alfred yakomeje agira ati “Ubu rero icyo tugiye gukora ni ugutangira igerageza tukareba.”
Imodoka zikoresha gaze zisanzwe ziriho, ariko mu Rwanda ntiziraba nyinshi nk’uko bimeze ku zikoresha Lisansi n’amashanyarazi icyarimwe, cyangwa iz’amashanyarazi.
Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki muri MININFRA yavuze ko gahunda yo gutangira guhindura imodoka zikoresha ibikomoka kuri petero zigakoresha gaze, byakagombye kuba byaratangiye, ariko ko habayeho imbogamizi zo kuba nta gaze ihagije iraboneka.
Yavuze ko ubwo Gaze yo mu Kiyaga cya Kivu izaba yaratangiye gucukurwa mu mushinga uri gukorwa na Leta y’u Rwanda, bizaba ari amahirwe yo guhita hatangira iyi gahunda yo kugerageza.
Kugabanya imodoka zikoresha Lisansi na mazutu, biri mu ntego ya Leta y’u Rwanda, aho ndetse Guverinoma iherutse gusaba ibigo byayo byose ko mu modoka bitumiza, 30% zazo zigomba kuzajya ziba ari iz’amashanyarazi.
Imibare igaragaza ko kugeza mu mwaka wa 2024, imodoka zakoreshaga amashanyarazi na lisansi icyarimwe zari zimaze kugera ku bihumbi birindwi (7 000) mu gihe izikoresha amashyanyarazi gusa zarengagaho 500, ariko zikabaza zarakomeje kwiyongera.
Muri gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, na ho hakomeje kongerwamo imodoka zikoresha amashanyarazi, aho sosiyete ya Ecofleet Solutions ya Leta iherutse gutangaza ko igiye kongeramo izindi 50, zirimo 20 zatangiranye na gahunda nshya y’ibisate byagenewe gusa bisi zitwara abagenzi mu bihe by’amasaha yo kujya ku kazi.

RADIOTV10










