• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hatangajwe itariki y’ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi

radiotv10by radiotv10
05/05/2026
in MU RWANDA
0
BREAKING: Hatangajwe itariki y’ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), rwatangaje ko ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi by’uyu mwaka bigiye kuba ku nshuro ya 21, bizaba tariki 04 Nzeri 2026, i Kinigi mu Karere ka Musanze, aho bisanzwe bibera.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa RDB mu itangazo bwashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026.

itangazo ry’Uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, rirarikira abantu ibi birori, rivuga ko “Muzaze twifatanye i Kinigi mu Karere ka Musaze, ku wa Gatanu tariki 04 Nzeri 2026 mu birori bya 21 byo Kwita Izina abana b’Ingagi zo mu Birunga.”

RDB ivuga ko ibi birori ngarukamwaka, ari n’umwanya mwiza wo kwishimira intambwe u Rwanda rukomeza gutera mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse no gukomeza kurinda Ingagi zo mu Birunga.

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda kandi ruvuga ko nanone ari umwanya mwiza wo gukomeza kwishimira uruhare ubukerarugendo bw’abasura izi Ngagi, mu guteza imbere imibereho y’abaturiye ibice byegereye iki gice kibarizwamo Ingagi.

Ibiro byo Kwita Izina biri mu bihuza abantu benshimu Rwanda, byitabirwa n’abafite amazina azwi mu ngeri zinyuranye, yaba muri politiki no mu myidagaduro, baturuka mu bice byose by’Isi.

Umuhango nk’uyu w’umwaka ushize, wabaye tariki 05 Nzeri 2025, ubwo hitwaga amazina abana b’Ingagi 40, barimo 18 bari bavutse umwaka wari wabanje wa 2024, aho bwo uwo mwaka ibi birori byasubitswe kubera icyorezo cya Marburg cyari cyagaragaye mu Rwanda.

Mu bafite amazina azwi bise amazina abana b’ingagi mu birori by’umwaka ushize, barimo umuhanzikazi w’ikirangirire muri Afurika, Umunya-Nigeria Yemi Alade, ndetse n’abakanyujijeho muri ruhago y’Isi, nk’Umunya-Argentine Javier Pastore wakiniye ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa isanzwe inakorana n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 4 =

Previous Post

AFC/M23 yagaragaje ubugome bwakozwe n’uruhande bahanganye

Next Post

Ikipe ya Mukura yatanze ikirego nyuma yuko umukinnyi wayo akubitiwe mu kibuga n’umusifuzi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ikipe ya Mukura yatanze ikirego nyuma yuko umukinnyi wayo akubitiwe mu kibuga n’umusifuzi

Ikipe ya Mukura yatanze ikirego nyuma yuko umukinnyi wayo akubitiwe mu kibuga n’umusifuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.