Tuesday, August 4, 2026
RW|EN

Ni ukwigiza nkana- Min.Nduhungirehe avuga ku cyo Congo yise ‘Genocost’ igereka ku Rwanda

Ni ukwigiza nkana- Min.Nduhungirehe avuga ku cyo Congo yise ‘Genocost’ igereka ku Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko icyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kwita Jenoside yakorewe Abanyekongo hashingiwe ku mutungo (Genocost), ari ukwigiza nkana, kuko itariki bise iyo kuyibukira, ari umunsi w’amarorerwa yakorewe Abanyekongo b’Abatutsi, bakicwa bishyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Ku Cyumweru tariki 02 Kanama 2026, i Kinshasa muri DRC, habaye umuhango wiswe uwo kwibuka Jenoside yakorewe Abanyekongo hagambiriwe kwiba umutungo w’Igihugu cyabo (Genocost), wanayobowe na Perezida w’iki Gihugu bwe, Felix Tshisekedi.

Iyi Jenoside itaremezwa n’urwego na rumwe mpuzamahanga, ndetse abasesenguzi bemera ko nta rumwe ruteze kuyemeza, ubutegetsi bwa Congo buyishinja u Rwanda, mu gihe bizwi ko Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kikaba cyariyemeje kuyirwanya no kuyikumira aho ari ho hose.

U Rwanda kandi ni kenshi rwahakanye ibirego by’ibinyoma rwegekwaho n’ubutegetsi bwa Congo ko rwiba iki Gihugu imitungo kamere y’amabuye y’agaciro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko “biriya Congo ikora ni ukwigiza nkana [mu gifaransa bizwi nka cynisme].” Kuko ahubwo iriya tariki yibukiweho ibi byiswe Genocost, mu myaka 28 ishize ari bwo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bagiriweho nabi, kandi bishyigikiwe n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.

Ati “Kubera ko nagira ngo nibutse ko tariki ya 02 Kanama 1998, iyo tariki bafata ngo ni iyo kwibuka Genocost, ibyabaye muri Congo ahubwo ni agahomamunwa cyane cyane i Kinshasa aho Abatutsi bibasiwe ku mugaragaro, bagakurikiranwa, bagakubitwa mu kivunge biriya bita lynchage, bamwe bagafatwa bari hejuru y’amateme bakabajugunya hasi, ibyo ni ibintu, amafoto n’amashusho bigaragaza.”

Nduhungirehe avuga ko Abdoulaye Yerodia Ndombasi wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, yavugiye mu ruhame imvugo zibasira Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, abatuka ko “ari ibishingwe, ari mikorobe zigomba kurandurwa ku buryo bunoze.”

Ati “Kandi ibyo ni ko byakozwe, n’u Bubiligi bukaba bwaramushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumufata, ariko akaba atarigeze ashyikirizwa inkiko muri Congo.”

Nduhungirehe avuga ko aho kugira ngo uyu munyapolitiki aryozwe ziriya mvugo ze, ahubwo ubwo yitabaga Imana muri Gashyantare 2019, Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, yategetse ko ashyingurwa nk’umunyacyubahiro.

Ati “Urumva rero ibyo Congo irimo ikora bazana ikintu bita Genocost kidateganywa n’amategeko ayo ari yo yose mpuzamahanga, ari cynisme, ari ugushaka kwigira aba Victimes [bagizweho ingaruka] kandi ari bo kibazo, Guverinoma ya Congo imaze imyaka myinshi yibasira Abatutsi, ndetse n’ubu ngubu tuvugana akaba ari ko bimeze.”

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko uretse ibi byo kuzamura kiriya cyiswe Genocot, ubutegetsi bwa Congo bwakomeje gukoresha amayeri menshi agamije kugoreka ukuri ku bikorwa bibi bwakomeje gukorera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ko ibimenyetso byabyo bihari.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 17 =