Umuherwe w’Umunya-Tanzania Lugumi Saidi yongeye kugaragaza ko ari mu rukundo na Alliah Cool uzwi muri sinema no mu bindi bikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda, ashyira ifoto ye ku rubuga nkoranyambaga rwe iherekejwe n’akaririmbo k’urukundo.
Ni nyuma yuko hamaze iminsi havugwa urukundo hagati y’uyu munyemari ndetse n’umukinnyikazi wa Filimi, Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, kuri Konti ye, ahatambutswa ubutumwa buzwi nka stories, Lugumi yashyizeho ifoto ya Alliah Cool, iherekejwe n’akaririmbo k’urukundo kitwa ‘Fais moi comfience’ cyangwa ngo ‘Ngirira icyizere’.

Lugumi akoze ibi nyuma yuko mu cyumweru gishize n’ubundi yari yagaragaje urwo akunda uyu munyarwandakazi, aho yanyuze ahatangirwa ibitekerezo ku ifoto na we yari yashyize kuri Instagram, ubundi agashyiraho ubutumwa bugira buti “Rukundo rwanjye” arangije anashyira akarangabyiyumviro k’umutima gasobanura urukundo.
Uyu muherwe bivugwa ko mu ishoramari rye ririmo n’ubucuruzi bw’intwaro, kuri uyu wa Mbere kandi yari yanatanze igitekerezo ku mafoto ya Alliah Cool yasangije abantu abamenyesha ko yafunguye iduka ry’imyenda mu Mujyi wa Goma, aho uyu bivugwa ko bari mu rukundo yamugiriye inama, amubwira ko atagomba kugira uwo akopa.
Lugumi Saidi ukomeje kuvugwa ko ari mu rukundo na Alliah Cool, yanavuzweho gukundana na Mutesi Jolly wabaye Miss w’u Rwanda wa 2016.




RADIOTV10









