Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

10 SPORTS: Jacques Tuyisenge, Ronaldo na Thiago baravutse, Patriots BBC itwara igikombe…Ibyaranze uyu munsi mu mateka

radiotv10by radiotv10
22/09/2021
in Uncategorized
0
10 SPORTS: Jacques Tuyisenge, Ronaldo na Thiago baravutse, Patriots BBC itwara igikombe…Ibyaranze uyu munsi mu mateka
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa gatatu tariki ya 22 Nzeli 2021, ni umunsi wa 265 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 100 ngo umwaka urangire, Turi ku wa Gatatu wa 38 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu?

1.Jacques Tuyisenge (1991)

Jacques Tuyisenge yahawe nimero azambara muri APR FC - Kigali Today

Yujuje imyaka 30, Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira APR FC, akaba asanzwe anakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Tuyisenge yavukiye mu karere ka Rubavu yanyuze mu makipe nka Etincelles, Kiyovu Sports, Police FC, Gormahia na Petro de Luanda na APR FC akinira kugeza ubu akaba anayibereye Captaine.

Mu ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye gukinira 2011 amaze kuyikinira imikino 52 amaze kuyitsindira ibitego 15 harimo bibiri yatsinze mu mukino Amavubi yatsindwagamo na Mozambique i Kigali 3-2 kuya 04 Kamena 2016.

2.Thiago Silva (1984)

Lampard backs Thiago Silva despite the Brazilian's shaky Chelsea debut -  International Champions Cup

Yujuje imyaka 37, umunya-Brazil ukina nka myugariro wa Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Brazil

Thiago Emiliano da Silva yavukiye Rio da Janeiro muri Brazil, yatangiriye umupira w’amaguru muri RS Futebol, aca muri Juventude, yikoza Muri FC Porto B, asubira iwabo muri Fruminese ari nayo yavuyemo muri 2009 yerekeje muri Milan AC, ayihesha shampiyona ya 2011-12, ayivamo ajya muri Paris Saint-Germain ayihesha shampiyona esheshatu nayo ayivamo yerekeza muri Chelsea Kuya 7 Ugushyingo 2020 nibwo yatsinze igitego cye cyambere muri Chelsea batsinda Sheffield United,Champion League imwe rukumbi afite yayitwaranye na Chelsea kuri 29 Gicurasi 2021 ubwo Chelsea yayitwaraga itsinze Man City igitego 1-0 icyo gihe we yavuye mukibuga ku munota wa 39 avunitse .

Ikipe y’igihugu yayikiniye imikino 98 ayitsindira ibitego 7 yatwaranye nayo copa América ya 2019 n’igikombe mpuzamigabane cya 2013 yakumwe kandi n’ikipe y’igihugu batsindirwa ku mukino wa nyuma na Argentine muri Copa America ya 2021 yabaye muri Kamena.

3.Emmanuel Petit (1970)

EMMANUEL PETIT FRANCE & FC BARCELONA PARIS STADE FRANCE 02 September 2000  Stock Photo - Alamy

Yujuje imyaka 51, umufaransa wahoze akina hagati mu kibuga muri Monaco, Arsenal, Barcelona, Chelsea n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.

Yafashije u Bufaransa kwegukana igikombe cy’isi cy’1998 doreko ariwe watsinze igitego cya nyuma muri 3-0 batsinze Brazil ku mukino wa nyuma, uyu mugabo kandi yari kumwe n’u Bufaransa batwara igikombe cy’u Burayi cya 2000,muri rusange yabukiniye imikino 63 abatsindira ibitego bitandatu

4.Ronaldo Luís Nazário de Lima:(1976)

Brazil 'phenomenon' Ronaldo retires | Football | Al Jazeera

Yujuje imyaka 45 ni Umunya-Brazil wahoze akina umupira w’amaguru

nka Rutahizamu wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya  Brazil.

Luis Nazario Da Lima wakunze kwitwa El Fenomeno yanyuze mu makipe nka Cruzeiro, PSV Eindhoven, barcelona, inter Milan, Real Madrid, AC Milan na Corinthians.

Ronaldo yabaye umukinnyi mwiza wa FIFA inshuro eshatu 1996,1997 na 2002, yanatwaye ballon d’or ebyiri 1997 na 2002.

Yanabaye umukinnyi mwiza w’umunyamahanga muri La liga y’1997 yanatwaye urukweto rwa zahabu ku mugabane w’u Burayi.

Ku myaka ye 17, Ronaldo niwe wari muto mu ikipe y’igihugu ya Brazil yatwaye igikombe cy’isi cy’1994, ku gikombe cy’isi cy’1998 yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa, muri 2002 yahawe urukweto rwa zahabu nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi harimo 2 yatsinze ku mukino wa nyuma

Muri rusange Ronaldo yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil imikino 98  ayitsindira ibitego 62 atwarana nayo ibikombe by’isi 2 na copa América y’1997.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?

2015: Yogi Berra, rurangiranwa mu mukino wa Baseball, watoranyijwe mu ntyoza za shampiyona ya Leta zunze ubumwe za Amerika inshuro 15,watwaye igikombe cy’isi inshuro 13,yakiniye New York Yankees, yabaye umukinnyi wahize abandi muri shampiyona inshuro eshatu (1951, 54, 55)yitabye Imana ku myaka 90.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

1920: Urukiko rwa Chicago rwafunguye iperereza ku bakinnyi umunani ba White Sox byakekwaga ko bitsindishije.

1988: Mu mikino Olempike yaberaga i Seoul muri Koreya y’epfo, Abatoza b’abanya Koreya y’epfo basagariye umusifuzi w’umunya-Nouvelle Zélande nyuma yo kutakira neza icyemezo yari afashe.

2019 : Patriots yahawe igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda REG BBC imikino 4-3.

Basketball: Patriots BBC na APR BBC ni zo zegukanye shampiyona ya 2018-2019  – IMVAHONSHYA

Umukino w’ishiraniro wabereye muri Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 21 Nzeli 2019 warangiye  Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 65-59.

Iyo ntsinzi yahesheje Patriots itike yo kuzahagarira u Rwanda mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Amakipe yombi yakinnye umukino wo gushaka iyegukana intsinzi enye nyuma y’uko ayo makipe yari amaze gukina imikino itandatu, buri yose ikegukana intsinzi eshatu.

Mu bagore igikombe cyegukanywe na APR WBBC itsinze THE Hoops Rwa imikino 4-2.

Women Basketball: The Hoops aim for perfection in remaining fixtures | The  New Times | Rwanda

IKipe ya The Hoops Rwa

Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + sixteen =

Previous Post

BUGESERA: Hari abaturage bari gusenyerwa n’amazi y’imvura yabuze inzira bitewe n’ikorwa ry’umuhanda

Next Post

KENYA: Tusker FC ikinamo Emery Mvuyekure yatwaye Super Cup itsinze Gor’Mahia FC

Related Posts

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho

by radiotv10
31/01/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa Afurika, Ronald Lamola bagiranye ikiganiro kuri telefone,...

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

Hategerejwe ijambo Tshisekedi ageza ku Banyekongo nyuma yo guhura n’abayobora Inzego zikomeye mu Gihugu

by radiotv10
28/01/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi nyuma yo gutumiza inama y’igitaraganya yahuje inzego zikomeye muri iki Gihugu...

IZIHERUKA

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya
MU RWANDA

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

09/05/2025
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

09/05/2025
Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

09/05/2025
Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

09/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

08/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
KENYA: Tusker FC ikinamo Emery Mvuyekure yatwaye Super Cup itsinze Gor’Mahia FC

KENYA: Tusker FC ikinamo Emery Mvuyekure yatwaye Super Cup itsinze Gor'Mahia FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.