Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Umukecuru yakubiswe iminyafu 10 nyuma yo gufatwa asambana n’umusore ukiri muto

radiotv10by radiotv10
21/03/2022
in Uncategorized
0
Umukecuru yakubiswe iminyafu 10 nyuma yo gufatwa asambana n’umusore ukiri muto
Share on FacebookShare on Twitter

Umukecuru w’imyaka 59 wo muri Uganda yakubiswe inkoni n’abaturage mu ruhame nyuma yo kwisabira iki gihano ubwo yafatwaga ari gusambana n’umusore ukiri muto.

Uyu mukecuru witwa Kedesi Katsigaire wo mu gace ka Kyeizoba, asanzwe avugwaho izi ngeso mbi zo gushurashura mu basore akabashuka ubundi bakinezeza mu gikorwa mpuzamibiri.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gace kabereyemo aya mahano, buvuga ko ubwo uyu mugore yinjiranaga n’uyu musore, babakurikiye bagasanga bari mu buriri biyambuye batangiye kwishimisha.

Jacenta Kamashengyero umwe muri aba bayobozi, yagize ati “Twabasanze mu buriri bambaye ubusa, batangira gusaba imbabazi, dufata umwanzuro wo kubajyana kuri paruwasi ahari hateraniye abandi baturage.”

Ngo nubwo aba bayobozi batari bigeze basabira ibihano aba bombi, Kedesi Katsigaire we yahise yisabira igihano cyo gukubitwa inkoni 10 mu gihe hifuzwaga ko ahanishwa ibihano by’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umukuru w’akana kayoboye uwo Mudugudu witwa Nathan Bigirwa yavuze ko bemeye kumukubita izo nkoni kugira ngo bibere urugero abandi bagore bajyaga bishobora muri izi ngeso mbi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’agace ka Kyeizoba, yashyigikiye iki gihano, avuga ko gikenewe mu rwego rwo kugarura indangagaciro mu baturage.

Aka gace kigeze kujya kavugwamo izi ngeso mbi z’ubushurashuzi ariko hari hamaze iminsi havuzwe ko zacitse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − fifteen =

Previous Post

Uri kurota!!…Shaddyboo yambaye agatimba yongeye kuvugisha imbaga

Next Post

Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa
IBYAMAMARE

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

24/10/2025
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe

Urukiko rwari rwarekuye umunyemari uregwa Miliyoni 100 rwavuze ko kuba agifunzwe nta tegeko ryishwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.