Umukecuru yakubiswe iminyafu 10 nyuma yo gufatwa asambana n’umusore ukiri muto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru w’imyaka 59 wo muri Uganda yakubiswe inkoni n’abaturage mu ruhame nyuma yo kwisabira iki gihano ubwo yafatwaga ari gusambana n’umusore ukiri muto.

Uyu mukecuru witwa Kedesi Katsigaire wo mu gace ka Kyeizoba, asanzwe avugwaho izi ngeso mbi zo gushurashura mu basore akabashuka ubundi bakinezeza mu gikorwa mpuzamibiri.

Izindi Nkuru

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gace kabereyemo aya mahano, buvuga ko ubwo uyu mugore yinjiranaga n’uyu musore, babakurikiye bagasanga bari mu buriri biyambuye batangiye kwishimisha.

Jacenta Kamashengyero umwe muri aba bayobozi, yagize ati “Twabasanze mu buriri bambaye ubusa, batangira gusaba imbabazi, dufata umwanzuro wo kubajyana kuri paruwasi ahari hateraniye abandi baturage.”

Ngo nubwo aba bayobozi batari bigeze basabira ibihano aba bombi, Kedesi Katsigaire we yahise yisabira igihano cyo gukubitwa inkoni 10 mu gihe hifuzwaga ko ahanishwa ibihano by’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umukuru w’akana kayoboye uwo Mudugudu witwa Nathan Bigirwa yavuze ko bemeye kumukubita izo nkoni kugira ngo bibere urugero abandi bagore bajyaga bishobora muri izi ngeso mbi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’agace ka Kyeizoba, yashyigikiye iki gihano, avuga ko gikenewe mu rwego rwo kugarura indangagaciro mu baturage.

Aka gace kigeze kujya kavugwamo izi ngeso mbi z’ubushurashuzi ariko hari hamaze iminsi havuzwe ko zacitse.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru