Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

I Kigali bihora ari bishya…Ahategerwa imodoka hagiye gushyirwa ubwugamo bugezweho

radiotv10by radiotv10
22/03/2022
in Uncategorized
0
I Kigali bihora ari bishya…Ahategerwa imodoka hagiye gushyirwa ubwugamo bugezweho
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko hamwe mu hasanzwe hategerwa imodoka rusange, hagiye gushyirwa ubwugamo bujyanye n’igihe buzaba burimo aho gucomeka telefone ndetse na Interineti y’ubuntu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe 2022, buvuga ko bwatangiye “gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu z’ubwugamo zigezweho ku bagenzi batega imodoka.”

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter y’Umujyi wa Kigali, buvuga ko izi nzu zigezweho zazaba zirimo intebe z’abagenzi, aho gucomeka telefoni, interineti y’ubuntu, aho kwamamariza ndetse n’ibindi.

Umujyi wa Kigali, utangaza ko igice cya mbere cy’uyu mushinga gitangirana n’inzu z’ubwugamo 20 zizubakwa ku muhanda uva ku Kibuga cy’Indenge Airport -Chez Lando- Gishushu- Kimihurura-Payage.

Naho Igice cya kabiri kizahita kinakurikiraho, kizaba kigizwe n’inzu 22 zizubakwa ku mihanda itandukanye yo muri Kigali.

Uyu mushinga uzatangirira ku muhanda uva ku Kibuga cy’Indege, ugiye gukorwa mu gihe habura amezi macye ngo inama izwi nka CHOGM izahuza abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza iteganyijwe kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Umujyi wa Kigali urimbanyije imyiteguro, wamaze no gushyira ibindi bikorwa remezo binyuranye mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, nk’indabo ziteye mu busitani bwaba uburi mu bice biganyamo umuhanda kabiri ndetse n’uburi mu nkengero z’imihanda.

UKO IZO NZU ZIZABA ZITEYE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 16 =

Previous Post

Ifoto y’umubyeyi w’Umunya-Ukraine wakomeretse cyane ari konsa uruhinja rwe yashenguye benshi

Next Post

Musanze: Ikamyo yuzuye byeri yakoze impanuka abaturage barahurura ngo barebe ko bakwica icyaka

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you
MU RWANDA

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Ikamyo yuzuye byeri yakoze impanuka abaturage barahurura ngo barebe ko bakwica icyaka

Musanze: Ikamyo yuzuye byeri yakoze impanuka abaturage barahurura ngo barebe ko bakwica icyaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.