Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ureganwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiturire ngo afite impungenge zo kugwa muri Gereza kuko yamuguye nabi

radiotv10by radiotv10
01/04/2022
in MU RWANDA
0
Ureganwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Imiturire ngo afite impungenge zo kugwa muri Gereza kuko yamuguye nabi
Share on FacebookShare on Twitter

Mugisha Alexis Emile uregwa hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire, Nshimyumuremyi Felix, yasabye urukiko bajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, kumurekura akajya kwivuza kuko Gereza yamuguye nabi.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, aho Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile, bajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo bafatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Nshimyumuremyi Felix yatawe muri yombi tariki 25 Gashyantare akurikiranyweho ruswa, akaba aregwa hamwe n’uyu Mugisha Alexis Emile ufatwa nk’umuhuza muri ibi bikorwa bya ruswa ngo kuko yafatanywe amadorali asaga ibihumbi 10 [Miliyoni 10 Frw].

Aba bombi baburanye ubujurire bari muri Gereza bafungiyemo mu gihe abanyamategeko babo bari ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, basabye kurekurwa by’agateganyo.

Nshimyumuremyi Felix yabwiye Urukiko ko abona nta mpamvu ikwiye gutuma akurikiranwa afunze kuko iperereza ryarangiye ndetse yemera ko yatanga ingwate ndetse n’abantu bakamwishingira ariko agakurikiranwa ari hanze.

Mugisha Alexis Emile na we wasabye kurekurwa by’agateganyo, yavuze ko yageze muri Gereza hakamugwa nabi bityo ko yifuza kurekurwa by’agateganyo akajya kwivuza.

Uyu mugabo wemera ko yafatanywe ariya madolari 10 900 USD, yahakanye icyaha cya ruswa, gusa ashimangira ko yifuza kurekurwa by’agateganyo.

Yagize ati “Ndasaba ko Urukiko rwampa amahirwe rukandekura nkajya kwivuza indwara narwaye ngeze muri Gereza kuko umuntu arebye nabi yanagwamo.”

Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ibi byifuzo by’abaregwa, bwavuze ko imfungwa zikunze kwitwaza ko Gereza yazinaniye ndetse ko zakurijemo uburwayi.

Ubushinjacyaha bwanze ingero nk’umunyemari Nkubiri Alfred na Tom Byabagamba wahoze ari umusirikare ukomeye mu Rwanda, na bo basabye kurekurwa by’agateganyo bavuga ko barwariye muri Gereza.

Bwavuze ko Gereza zisanzwe zifite uburyo abagororwa n’imfungwa bavuzwa mu gihe barwaye ndetse ko n’aba bwatanzeho ingero, inkiko zafashe ibyemezo byo gukomeza gufungwa, busaba Urukiko gutesha agaciro impamvu zose zatanzwe na Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile.

Urukiko rwahise rupfundikira uru rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cyo gufungwa by’agateganyo, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 08 Mata 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Byari ibicika: Abaturage benshi baje kwakirira Urayeneza kuri Gereza, i Gitwe havuzwaga impundu

Next Post

Uvugwaho kuba yararozwe n’umugore we yavuye kwivuza asanga yashatse undi amubwira ko yumvaga azapfa

Related Posts

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria
AMAHANGA

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uvugwaho kuba yararozwe n’umugore we yavuye kwivuza asanga yashatse undi amubwira ko yumvaga azapfa

Uvugwaho kuba yararozwe n’umugore we yavuye kwivuza asanga yashatse undi amubwira ko yumvaga azapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.