Wednesday, October 7, 2026
RW|EN
IMYIDAGADURO

Bitunguranye isomwa ry’icyemezo mu rubanza Ouedraogo yarezemo umugore we Vestine ryasubitswe

Bitunguranye isomwa ry’icyemezo mu rubanza Ouedraogo yarezemo umugore we Vestine ryasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse isomwa ry’icyemezo mu rubanza rwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo, nyuma y’uko umunyamategeko wa Ishimwe ashyize inyandiko nshya muri sisitemu y’inkiko mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2026.

Isomwa ry’icyemezo muri uru rubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 07 Ukwakira 2026, gusa Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwarisubitse nyuma yuko hagaragaye inyandiko nshya yashyizwe muri sisitemu n’umwunganizi wa Ishimwe Vestine.

Iyi nyandiko nshya yagejejwe muri sisitemu y’inkiko mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Ukwakira 2026, bituma Urukiko rusubika isomwa ry’icyemezo kugira ngo rubanze rusuzume ibikubiyemo.

Ni inyandiko nshya bivugwa ko ari ikinyetso gishimangira ibisobanuro byatanzwe n’uruhande ruregwa ari rwo rwa Ishimwe Vestine muri uru rubanza yarezwemo n’umugabl we Idrissa Ouedraogo.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nyuma yo gusubika isomwa ry’icyemezo cyarwo, rwanzuye ko ryimuriwe tariko 14 Ukwakira 2026.

Isubikwa ry’isomwa ry’iki cyemezo ryaturutse ku kuba mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hagaragaye inyandiko yashyizwe mu ikoranabuhanga rinyuzwamo ibiburanwaho mu nkiko saa yine na mirongo itanu n’indi minota. Iyi nyandiko yashyizwemo n’umunyamategeko wa Ishimwe Vestine.

Ouedraogo yatanze ikirego asaba ko Urukiko rwemeza ko hakorwa ibizamini bya DNA ku mwana wabyawe na Vestine kugira ngo yizere ko ari we bamubyaranye koko, bityo n’igihe gatanya yasabwe n’umugore yakwemezwa, uyu mugabo akomeze kugira uburenganzira ku mwana.

Ouedraogo kandi yasabye Urukiko gutegeka umugore we Vestine kumwereka umwana kuko kuva yavuka ataramuca iryera.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 4 =