Saturday, November 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Saudi Arabia yivuze imyato nyuma yo kuburizamo misile zari zirashwe n’Aba-Houthi 

Saudi Arabia yivuze imyato nyuma yo kuburizamo misile zari zirashwe n’Aba-Houthi 

Ihuriro ry’ingabo ziyobowe na Saudi Arabia ryatangaje ko ryahagaritse misile eshatu za ballistique zari zigambiriye kugaba ibitero mu murwa mukuru Riyadh, mu gihe ibitero by’Abahouthi bo muri Yemen bikomeje guteza impungenge z’umutekano mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Amakuru yatangajwe na Al Jazeera ku wa 21 Ugushyingo 2026 avuga ko ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, bituma inzego zishinzwe umutekano zitanga ubutumwa bwihutirwa bwo kuburira abaturage bo mu murwa mukuru no mu bice byo mu majyepfo y’igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko Abahouthi bari bamaze gutangaza ko bashobora kwibasira ibikorwaremezo by’ubukungu bya Saudi Arabia, birimo King Abdullah Financial District, kimwe mu bigo bikomeye by’imari muri Riyadh, ndetse n’ibyambu byo ku Nyanja Itukura birimo Jeddah.

Kwamamaza ibitero by’Abahouthi kandi byatumye Saudi Arabia ikaza ibikorwa byo kwirinda. Mu masaha 24, inzego z’ubutabazi n’ubwirinzi bw’igihugu zatangaje ubutumwa umunani bwo kuburira abaturage mu bice bitandukanye, birimo Riyadh, Jazan, Najran na Khamis Mushait. Ibyo byangaga gukomeza nyuma y’uko inzego zemezaga ko ibyago by’igitero byashize.

Ku wa Gatanu, iryo huriro ryatangaje kandi ko ryagabye ibitero ku byambu bya Hodeidah no ku birindiro by’Abahouthi mu murwa mukuru Sanaa, rigamije gusenya ubushobozi bwabo bwo gutwara intwaro, misile na drones. Ibi byakurikiye ibitero byambukiranya imipaka byari bimaze kwiyongera.

Ku wa Kane, igitero cy’Abahouthi cyari cyangije inyubako ya Public Investment Fund (PIF), icyicaro cy’ikigega cy’ishoramari cya Leta ya Saudi Arabia, ikaba ari na yo nyubako ndende kurusha izindi mu murwa mukuru Riyadh. Nta muntu wahitanywe n’icyo gitero nk’uko inzego z’umutekano zabitangaje.

Ibi bibaye mu gihe intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel na Iran ikomeje kugira ingaruka ku mutekano w’akarere. Abahouthi, bafitanye isano na Iran, bakomeje kwinjira muri aya makimbirane binyuze mu bitero bigaba kuri Saudi Arabia.

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ukurikirana ibi bikorwa uhangayitse, cyane cyane kubera ko imirwano ishobora guhungabanya inzira z’ingenzi zikoreshwa mu kugeza ubufasha bw’ubutabazi ku baturage ba Yemen.

Nubwo Saudi Arabia ikomeje kuvuga ko ishobora kwirwanaho, ubwiyongere bw’ibitero bya misile na drones bushobora gukomeza guhungabanya ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’umutekano w’ibihugu byo mu karere.

Icyakora, kugeza ubu nta kimenyetso cyemeza ko ibiganiro bya dipolomasi byahagaritswe burundu, mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku kuba iyi ntambara ishobora gufungura indi nzira y’imirwano mu Burasirazuba bwo Hagati.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − one =