Saturday, November 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ibiganiro bya mbere hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa FRN wa Kabila bigiye kuba

Ibiganiro bya mbere hagati y’ubutegetsi bwa Congo n’umutwe wa FRN wa Kabila bigiye kuba

Ibiganiro bihuza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa FRN bigiye kuba ku nshuro ya mbere kuva uyu mutwe wasimbura Ihuriro AFC/M23, ugahita unakora amavugurura mu buyobozi, aho ubu ukuriwe na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa DRC.

Ni ibiganiro by’amahoro bya Doha byari bimaze igihe biba hagati ya Guverinoma ya Congo n’Ihuriro AFC/M23

Amakuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, avuga ko muri iyi minsi abahuza bo muri Qatar batangiye kuvugana n’impande zirebwa n’iki kibazo, mu rwego rwo gutegura icyiciro gikurikiraho cy’ibiganiro.

Amakuru avuga ko Guverinoma ya DRC n’umutwe wa FRN byongeye kwemeza ko bikomeje kugira ubushake bw’ibiganiro bya Doha.

Amakuru yatanzwe n’umuntu uri hafi y’abahuza avuga ko impande zombi zemeje ko zigamije kubahiriza ibyo zari zarasezeranyije mu biganiro byabanje.

Biteganyijwe ko ibiganiro bizakomeza, aho guhera mu cyumweru gitaha hazaba inama zinyuze kuri murandasi zizibanda ku masezerano yo guhagarika imirwano.

Nyuma y’izo nama, hazakurikiraho ibiganiro bitaziguye bizabera i Doha muri Qatar, nubwo itariki bizaberaho itaramenyekana.

Muri ibyo biganiro hazaba harimo impande zombi, zunganirwa n’abahuza bo muri Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Busuwisi. Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na Togo bazitabira nk’indorerezi.

Harategurwa irekurwa ry’izindi mfungwa z’intambara

Nubwo ibiganiro bya dipolomasi bikomeje gutanga icyizere, ku rugamba haracyari impungenge gu guhagarika imirwano, kuko impande zombi zakomeje gukozanyaho.

Nubwo ibiganiro bikiri mu ntangiriro, ndetse n’abahuza bakaba barabonye ibimenyetso bitanga icyizere cy’uko impande zombi zishobora kugera ku bwumvikane.

Ni mu gihe ikibazo cy’abantu bafunzwe mu gihe cy’imirwano cyo kigeze kure mu biganiro.

Amakuru avuga ko hari gutegurwa igikorwa gishya cyo kurekura abafungiwe muri iyi ntambara, aho hasigaye gukemura ibibazo bicye bifitanye isano n’imitegurire n’ibikoresho bizakenerwa kugira ngo ibi bishyirwe mu bikorwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =