Friday, November 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

FARDC n’abayifasha barimo abacancuro bakajije umurego mu bitero

FARDC n’abayifasha barimo abacancuro bakajije umurego mu bitero

Umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN) watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’indi mitwe irimo FDLR, Mai-Mai (Wazalendo), abacancuro n’Ingabo z’u Burundi (FDNB), bakajije ibitero mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa FRN, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026, rivuga ku iterambere ry’imirwano iri hagati y’uyu mutwe n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Kanyuka yavuze ko izo ngabo zikomeje kugaba ibitero, kwinjira mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe no gukora ibikorwa bya gisirikare bigamije kwica abantu, cyane cyane mu duce dutuwe cyane.

Yavuze ko ibyo bitero byibasira abaturage, bigahitana ubuzima bw’abantu, bigatuma abandi bahunga ingo zabo ndetse bikarushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi gisanzwe gihangayikishije muri ako karere.

Mu bitero yagarutseho, Kanyuka yavuze ko ahagana saa mbili n’iminota 15 z’ijoro, abarwanyi ba FDLR binjiye mu gace ka Gaseguro, muri Binza, muri Teritwari ya Rutshuru.

Yavuze ko icyo gikorwa cyahitanye abasivili batatu, barimo abagore babiri n’umwana umwe.

Mu kindi gikorwa, yavuze ko ahagana saa mbili n’iminota 20 z’ijoro, ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye igitero zikoresheje indege nto itagira umupilote (drone) mu gace ka Kwa Masunzu, muri Minembwe Centre.

Kanyuka yavuze ko igihe yasohoraga iryo tangazo, iyo drone yari igikomeje kuguruka hejuru ya Minembwe Centre.

Umuvugizi wa FRN yibukije abaturage bo muri RDC n’umuryango mpuzamahanga ko ibitero byo mu kirere no gusenya amashuri, amatorero, amazu y’abaturage n’ibigo nderabuzima muri Minembwe Centre ari ibikorwa uwo mutwe uvuga ko bishobora kuba ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =