Thursday, November 19, 2026
RW|EN
AMAHANGA

U Burayi bwagumishijeho icyemezo gikumira sosiyete z’indege zose zo muri Congo

U Burayi bwagumishijeho icyemezo gikumira sosiyete z’indege zose zo muri Congo

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagumishije icyemezo cyo kubuza indege sosiyete z’indege zifite impushya zo gukora zitangwa n’inzego za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukorera ingendo mu Bihugu biwugize ku mpamvu zirimo kuba zitujuje ibijyanye n’umutekano w’ingendo zo mu kirere.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Infos Directes, avuga ko amasosiyete 13 yashyizwe ku rutonde yagaragajwe ko atujuje ibisabwa mu bijyanye n’umutekano w’ingendo zo mu kirere.

Iki cyemezo ntikireba gusa amasosiyete y’indege amazina yayo yagaragajwe kuri urwo rutonde. Iyo EU ifashe icyemezo cyo guhagarika ingendo z’amasosiyete yose y’indege afite impushya zitangwa n’Igihugu runaka, n’andi atashyizwe ku rutonde mu buryo bweruye aba abujijwe gukorera mu Bihugu bigize uyu muryango.

Ku bireba DRC, iki cyemezo kireba amasosiyete yose y’indege afite impushya zo gukorera muri icyo Gihugu, mu cyemezo kimaze gukurikizwa kuva muri Werurwe 2006.

Mu masosiyete 13 yashyizwe ku rutonde harimo AB Business, Air Fast Congo, Air Kasaï, Air Katanga, Busy Bee Congo, Compagnie Africaine d’Aviation (CAA), Congo Airways, Goma Express na Kin Avia.

Hari kandi Malu Aviation, Serve Air Cargo, Swala Aviation na Tracep Congo Aviation.

Ku bijyanye na Air Congo, iyi sosiyete isaba ibisobanuro byihariye. Ifitwe na Leta ya Congo ku kigero cya 51%, mu gihe Ethiopian Airlines ifitemo imigabane ya 49%.

Nubwo ifite uruhare rw’abashoramari bo muri Ethiopia, Air Congo na yo ikorerwa ku ruhushya rutangwa n’inzego za DRC, bityo ikaba ikomeje kurebwa n’icyo cyemezo cyo kutemererwa gukorera ingendo ku Mugabane w’u Burayi ikoresheje uruhushya rwayo.

Icyakora, iyi sosiyete ikomeje gukora ingendo zijya i Bruxelles mu Bubiligi no i Paris mu Bufaransa, ibifashijwemo n’amasezerano ya Wet Lease (ACMI) yagiranye na Ethiopian Airlines.

Muri ayo masezerano, Ethiopian Airlines ni yo itanga indege, abakozi bayitwara, serivisi zo kuyisana no kuyitaho ndetse n’ubwishingizi. Ibyo bituma indege ikomeza gukorera ku ruhushya rw’iyi sosiyete yo muri Ethiopia, aho gukoresha urwa Air Congo.

Air Congo yatangiye ingendo zihuza Kinshasa na Bruxelles ku wa 1 Nyakanga 2026, nyuma itangira no kujya i Paris-Charles de Gaulle ku wa 18 Kanama 2026. Izo ngendo zikorerwa ku murongo uhuza Kinshasa, Bruxelles na Paris.

Kugira ngo DRC ikure amasosiyete yayo muri iki cyemezo, igomba kwereka impuguke z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko uburyo inzego zayo zigenzura umutekano w’ingendo zo mu kirere bujuje ibisabwa n’amahame mpuzamahanga.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − seventeen =