Thursday, November 19, 2026
RW|EN
SIPORO

Nyuma yo gutsindwa kw’Amavubi hagiye kuba umukino uba uterejwe na benshi mu Rwanda

Nyuma yo gutsindwa kw’Amavubi hagiye kuba umukino uba uterejwe na benshi mu Rwanda

Nyuma yo gutsindwa kw’Ikipe y’Igihugu Amavubi, abakunzi ba ruhago mu Rwanda bagiye kongera kwerekeza amaso ku mukino uhuza Rayon Sports na APR FC, amakipe ahangana kuva kera, azwiho guhangana bikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, haratangira imikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, aho hateganyijwe imikino icyenda.

Umukino utegerejwe na benshi ni uzahuza Rayon Sports na APR FC, uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo, saa 17:00 kuri Stade Amahoro.

Aya makipe aheruka gukina imikino ya shampiyona anganya. Rayon Sports yanganyije na Al Hilal igitego 1-1, mu gihe APR FC na yo yanganyije na Gasogi United.

Mu mikino umunani Rayon Sports imaze gukina, ifite amanota umunani, mu gihe APR FC imaze gukina imikino itatu, ikaba ifite amanota arindwi.

Mu mikino irindwi iheruka guhuza aya makipe mu marushanwa atandukanye, APR FC yatsinzemo itatu, indi ine irangira anganya. Nta n’imwe Rayon Sports yatsinze muri iyo mikino.

Ikindi gishobora gutuma uyu mukino urushaho gukurura amatsiko ni uko amakipe yombi yagiye ahindura byinshi mu bihe bya vuba. Mu mikino ine iheruka guhuza, Rayon Sports imaze guhindura abatoza inshuro eshatu, mu gihe APR FC yo yagumanye umutoza umwe.

Rayon Sports yakoze impinduka mu bakinnyi, igura benshi barimo n’abavuye mu makipe yo hanze y’u Rwanda, ibintu bitaherukaga kugaragara ku rwego nk’urwo muri iyi kipe y’i Nyarugenge.

Ku ruhande rwa APR FC, nta mpinduka nyinshi zakozwe ugereranyije na mukeba wayo, uretse kuba iherutse kongera amasezerano y’umukinnyi Kizigenza Ouattara.

Amakipe yombi aravuga ko yiteguye guhatanira intsinzi muri uyu mukino, buri imwe yizeye ko impinduka yakoze zizayifasha gutsinda mukeba wayo.

Kugeza ubu, abasifuzi bazayobora uyu mukino ntibaramenyekana. Kubona amatike yo kwinjira muri Stade Amahoro na byo bitegerejweho kuba ikibazo gikomeye ku bakunzi b’aya makipe bashaka kuzareba uyu mukino imbonankubone.

Indi mikino y’umunsi wa cyenda

Usibye umukino wa Rayon Sports na APR FC, indi mikino iteganyijwe muri uyu munsi wa shampiyona izakinwa kuva ku wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Ku wa Gatanu, Gasogi United izakira Kiyovu Sports, Etoile de l’Est ihure na Bugesera FC, Amagaju FC akine na Marine FC, mu gihe Al Hilal izacakirana na Police FC.

Ku wa Gatandatu, hazaba umukino umwe gusa, ari wo uzahuza Rayon Sports na APR FC.

Ku Cyumweru, Mukura Victory Sports izakina na Sunrise FC, Gicumbi FC ihure na Musanze FC, naho Al-Malek ikine na Gorilla FC.

Leonidas NDAYISABA
RADIOTV10
Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − six =