Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa gatatu taliki ya 18 Ugushyingo 2026, u Rwanda rwamanutseho imyanya 6 kubera imikino ibiri rwatsinzwe na Mali muri uku kwezi, mu gushaka itike ya CAN 2027.
U Rwanda rwaherukaga kuzamuka imyanya 9 ku rutonde rw’ukwezi k’Ukwakira kuko rwari rwatsinze Cabo Verde na Liberia bituma ruva ku mwanya wa 128 rugera ku mwanya wa 119.
Ku rutonde rw’ukwezi kwa 10 rwasohotse kuri uyu gatatu , u Rwanda rwasubiye inyuma ruva ku mwanya wa 119 rwisanga kuwa 125 n’amanota 1145.08.
Ku rwego rw’Afurika, u Rwanda ni urwa 34.
Mu itsinda ry’u Rwanda mu gushaka itike ya CAN 2027, Mali yaje ku mwanya wa 43 ku rwego rw’isi (uwa 9 ku rwego rw’Afurika ) nyuma yo kuzamukaho imyanya 4.
Cabo Verde yongeye kumanuka, yisanga ku mwanya wa 71 nyuma yo kumanuka imyanya 3 ku rutonde rwo ku rwego rw’isi.
Liberia yazamutseho imyanya 3 yisanga kuwa 143.
Libya ni cyo gihugu cyazamutseho imyanya myinshi (7) ku isi yose, kikaba kiri ku mwanya wa 106, mu gihe Mauritania ari cyo gihugu cyamanutseho imyanya myinshi (8) ku isi yose, kikaba kiri ku mwanya wa 118.
Algeria na Tunisia na zo zakomeje kumanuka ku rutonde, aho Algeria yavuye ku mwanya wa 28 ikagera ku wa 32, mu gihe Tunisia yavuye ku wa 61 ikagera ku wa 64. Ibi bihugu byombi biri mu bihe bitabyoroheye mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Maroc ikomeje kuyobora umugabane wa Afurika , ku rwego rw’isi yazamutseho imyanya 2 yisanga ku mwanya wa 5, akaba amateka akomeye yanditse, kuko aribwo bwa mbere ije kuri uyu mwanya mwiza mu mateka y’urutonde rwa FIFA.
Uku kuzamuka kwatumye ica ku bihugu bya Portugal (6) na Brazil (7) zamanutseho umwanya umwe buri kimwe.
Ikipe y’Igihugu ya Espagne, ifite igikombe cy’Isi giheruka, yakomeje kuyobora urutonde n’amanota 2004,48 nubwo yatsinzwe n’u Bwongereza ibitego 3-2 mu mikino ya Uefa Nations League.
Espagne ikurikirwa na Argentine ifite amanota 1966,13, u Bufaransa buri ku mwanya wa gatatu n’amanota 1950,82, mu gihe u Bwongereza buri ku mwanya wa kane n’amanota 1938,90.
Ibindi bihugu biri muri 10 bya mbere ni u Bubiligi buri ku mwanya wa munani, u Buholandi ku mwanya wa cyenda na Colombia ku mwanya wa 10. Colombia yasimbuye u Budage bwavuye muri 10 za mbere.
Urutonde rw’ukwezi kwa 12 ruzasohoka kuya 16 Ukuboza 2026 ari narwo ruzaba rufunga uyu mwaka, gusa nta mpinduka zitezwe kuko nta mikino ya FIFA izakinwa.