Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyahakanye amakuru yatangajwe n’Ihuriro rya politiki n’igisirikare rya Front pour la Refondation de la Nation (FRN), rivuga ko cyarashe mu bikorwa by’ubworozi bw’uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Joseph Kabila, biri hafi y’Umujyi wa Lubumbashi, icyakora cyemera ko cyahakoreye imyitozo ya gisirikare.
Umuyobozi w’Ingabo w’Agace ka Gisirikare ka 22 muri RDC, General Eddy Kapend, yavuze ko nta gitero cy’igisirikare cyagabwe kuri ubwo bworozi buherereye ahitwa Kashamata, mu bilometero bigera kuri 15 mu Majyepfo ya Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga.
Ibi yabivuze kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2026, ubwo yasuraga ubwo bworozi, nyuma y’iminsi itatu habaye ibikorwa bya gisirikare mu gace buherereyemo.
Ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo, ni bwo FRN, umutwe wa politiki n’igisirikare uyobowe na Joseph Kabila, watangaje ko ingabo za Leta zagabye ibitero kuri ubwo bworozi, bikangiza inyubako zitandukanye ndetse bigahitana abaturage.
Gusa General Kapend yahakanye ayo makuru, avuga ko inyubako zose zo muri ubwo bworozi zigihagaze neza kandi ko nta muntu wahaguye cyangwa wahafatiwe.
Yagize ati “Nta gitero cy’ibisasu cyagabwe i Kashamata, kuko iyo kiba cyarahabaye, mwari gusanga ibi byose byarasenyutse.”
Yakomeje avuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko hari abantu bahakomerekeye cyangwa bahaguye, ndetse ko ibikorwa by’ubworozi n’ubuhinzi bikomeje.
Yagize ati “Nta maraso mubona kuko nta muntu wahiciwe cyangwa ngo ajyanwe ari imbohe. Inka, amafi, n’abahinzi bose baracyahari!”
Aya magambo yayavuze asubiza FRN yari yatangaje ko igitero cyagabwe kuri ubwo bworozi cyahitanye abasivili ndetse byinshi bikangirika.
Igisirikare kivuga ko cyari mu myitozo
Nubwo igisirikare cya RDC gihakana ko cyagabye ibitero muri urwo rwuri, amakuru avuga ko ku wa Gatandatu, tariki 14 Ugushyingo, kajugujugu y’igisirikare yagaragaye iguruka hejuru y’ako gace, humvikana n’urusaku rw’ibisasu.
General Eddy Kapend yavuze ko ibyo byari ibikorwa bisanzwe bya gisirikare, birimo imyitozo no gucunga umutekano, mu gihe igihugu kiri mu bihe by’intambara.
Yasobanuye ko yari yategetse ko hakorwa imyitozo ya gisirikare mu Kiyaga cya Kasenga, hakoreshejwe amato y’intambara afite intwaro, mu gihe abandi basirikare bakoreraga imyitozo mu mashyamba yo mu gace ka Mura.
Yagize ati “I Kasenga nasabye ko hakorwa imyitozo ya gisirikare mu kiyaga hakoreshejwe amato arimo intwaro, mu gihe i Mura abasirikare bakoreraga imyitozo mu mashyamba. Ni iki kihariye kiri aha hantu ku buryo kajugujugu cyangwa drone bitagomba kuhareba?”
RADIOTV10