Umusesenguzi mu bya Politiki, Dr Christopher Kayumba wanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bigize OIF, cyagaragaje ko u Rwanda rumaze kugera ku rwego rwo kutavugirwamo, aruha amanota 60% mu gihe Congo yayihaye 20%. Yagaragaraje ingingo yashingiyeho.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ugushyingo 2026 Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma by’Ibihugu Bigize Umuryango w’Ibikoresha Igifaransa (OIF) bananiwe kumvikana ku matora y’Umunyamabanga Mukuru wawo yari ahatanyemo Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo uri muri izi nshingano.
Ibi byatumye Abakuru b’Ibihugu bemeje ko uyu Munyarwandakazi akomeza kuyobora uyu Muryango mu gihe cy’amezi 12, biburizamo icyifuzo cyari cyazamuwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itarifuzaga ko akomeza kuyobora uyu Muryango.
Dr Christopher Kayumba, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo, yavuze ko kiriya cyemezo cyagaragaje urwego u Rwanda rumaze kugeraho muri Dipolomasi.
Ati “Mu buryo bw’ibitekerezo shingiro dipolomasi y’u Rwanda igenderaho iyo u Rwanda ari rwo rwa nyiri igitekerezo cy’icyo bagomba gukora, kandi bakagikurikirana kugeza ku munsi wa nyuma. Ntabwo rwemera ko ruvugirwamo n’u Bufaransa cyangwa Senegal cyangwa Congo ibyo ibatinyisha.”
Avuga ko ubundi ibindi Bihugu byakolonijwe n’Iby’i Burayi bimira bunguri igitekerezo cyose bibihaye, ariko ko ku Rwanda atari ko bimeze.
Uyu musesenguzi wagaragaje buri ngingo yagiye aha amanota u Rwanda kuri buri cyemezo rwafashe, yavuze ko kuba u Rwanda rwaranze ibyo rwabwirwaga n’u Bufaransa, yahayeho amanota 25%, hakaba hari andi 25% yaruhaye kuri dipolomasi yarwo imaze kugera ku rwego rwo kutajegajega, ndetse hakaba n’andi manota 10% ku ngingo ijyanye rwemeye icyemezo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu cyo guha amezi 12 Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.
Dr Kayumba wahaye u Rwanda amanota 60% ku ngingo zose hamwe, yavuze ko kuba u Rwanda rwemeye kiriya cyemezo, ari “Ikintu cyiza, cyerekana ko u Rwanda rufite inyungu mu gutuma Umuryango ukomeza kubaho.”
Kuba atarwujurije aya manota, Dr Kayumva yagize ati “40% impamvu ntaruyihaye ni uko rutabonye manda yose.”
Congo yayihaye 20%
Kuri Congo, Dr Kayumva yavuze ko mu mizo ya mbere iki Gihugu cyari cyatanze umukandida, kandi ko iki Gihugu cyari cyatangaje ko kigomba gutsinda, ariko ko atanageze ku munsi wa nyuma w’amatora.
Yavuze ko uhereye mu bihe byo kwamamaza kugeza igihe Congo ikuyemo kandidatire yayo, n’ubundi uyu mukandida atabashije kwemeza igerageza ryabayeho mbere ryakozwe imbere y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize uyu Muryango wa OIF, ngo agaragaze ko afite ubushobozi bwo kuwuyobora.
Dr Kayumba ati “Na we ubwe yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butamuhaye ubufasha bwagombaga kumuha, ngo baramutereranye.”
Yanavuze kandi Congo yakuyemo uyu mukandida nyuma yuko ibisabwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, ikabikora itazuyaje nyuma yo kubiyisaba, itanatse ibisobanuro.
Ati “Icyo ni ikintu kigaragaza ko Congo mu myumvire yayo itabwira u Bufaransa ngo ‘oya’…na strategy yayo ntabwo yari ihamye nk’iy’u Rwanda kubera ko yarahindutse kuko baje bashaka gutsinda, ariko bageze hagati itora ry’Umunyamabanga Mukuru barigira nk’intambara.”
Yanagarutse kandi ku igikangisho cyagaragajwe na DRC cyo kuvuga ko Umukandida w’u Rwanda natorwa, Congo ngo izava muri OIF, avuga ko muri dipolomasi, ibi na byo ari imyumvire iciriritse.
Uyu musesenguzi avuga, yegeranyije amanota kuri buri ngingo y’imbaraga nke Congo yagaragaje, yo yayihaye amanota 20%.
Ati “Ukuyeho kuba Umukandida wayo atanatsinzwe, nta n’ubwo yashoboye no kugezwa mu cyumba cy’inama y’itora, kuko bamukuyemo hakiri kare, aho ngaho mpita nkuramo amanota 50%.”
Andi manota 20% yayakuyeho kubera guhuzagurika kwa Congo, kuko itashikamye ku gitekerezo remezo kimwe, ngo icyubakireho kugeza ku munsi wa nyuma w’itora. Andi manota 10% yakuye kuri Congo, ni uburyo bucumbagira bwayo.
Dr Kayumva yavuze ko n’aya manota 20% yahaye Congo, yaturutse ku cyemezo na cyo cyafashwe n’Abakuru b’Ibihugu cyatumye Umukandida w’u Rwanda atabona manda y’imyaka ine, ndetse u Rwanda na rwo rukaba rwemeye ko rutazamwamamaza mu matora ataha.
RADIOTV10