Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bisobanuro yatanze ku cyemezo cyo kongerera amezi 12 Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, akomeza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ashimangira ko azakomeza kuyobora uyu muryango afite ububasha busesuye kugeza ku wa 31 Ukuboza 2027, aho kuba afite inshingano zituzuye nk’uko byatangajwe na DRC.
Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa Mbere, tariki16 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ishyize hanze itangazo isobanura uko yakiriye icyemezo cyafatiwe mu nama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha Igifaransa, yabereye i Phnom Penh muri Cambodia.
Muri iyo nama, ibihugu bigize OIF byemeranyije kongerera Louise Mushikiwabo amezi 12 kuri manda ye, kugira ngo hakorwe imyiteguro y’amatora azagena uzamusimbura mu 2027.
Mu butumwa bwe bwanditse mu Gifaransa, Nduhungirehe yagize ati “Manda ya Louise Mushikiwabo, izarangira ku wa 31 Ukuboza 2027, ni manda yuzuye, afite ububasha bwose bwo kuyikoresha.”
Yakomeje avuga ko imwe mu nshingano z’ingenzi Mushikiwabo azibandaho muri icyo gihe ari ugukora amavugurura mu buryo bwo gutoranya Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabivuze asubiza ibisobanuro Leta ya RDC yari yatanze, ivuga ko gukomeza kuyobora kwa Mushikiwabo ari gahunda y’inzibacyuho igamije gusa koroshya amavugurura mu matora no gucunga ibikorwa bya buri munsi by’uyu muryango.
Nduhungirehe yanenze iyo mvugo ya Congo, avuga ko inyito yakoresheje itagaragara mu bwumvikane bwari bwagezweho ku cyifuzo cy’u Rwanda, cyaje gushyikirizwa Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF.
Yasobanuye ko u Rwanda rwabanje kuganira kuri icyo cyifuzo na ba Perezida ba Senegal, Togo na Bénin, mbere yo kukigeza kuri Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Nk’uko Nduhungirehe yabivuze, Tshisekedi yari yabanje gushyigikira igitekerezo cy’inzibacyuho y’igihe gito, aho Mushikiwabo atakomeza kuyobora OIF, ahubwo imirimo ya buri munsi igakorwa n’ushinzwe imiyoborere yawo, mu gihe hakorwa amavugurura ajyanye n’amatora.
Gusa Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ubwumvikane bwa nyuma bwagezweho butari ubwo, kuko bwemeranyije ko Mushikiwabo akomeza inshingano ze nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, afite ububasha busesuye nk’ubwo asanganywe, mu gihe hategurwa amatora azatorwamo uzamusimbura.
Yanavuze ku cyemezo u Rwanda rwafashe cyo kutazatanga umukandida uzasimbura Mushikiwabo muri ayo matora.
Yasobanuye ko u Rwanda rwabyiyemeje ku bushake, binyuze mu cyifuzo cyarwo rwashyikirije Ibihugu bigize OIF, avuga ko ari uburyo busanzwe bukoreshwa mu miryango mpuzamahanga kugira ngo haboneke umwanya wo gutegura inzibacyuho.
Nduhungirehe kandi yamaganye uburyo RDC yagerageje kugaragaza ko ari yo yagize uruhare mu gutuma u Rwanda rudatanga umukandida, ashimangira ko icyo cyemezo cyaturutse mu bushake bw’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yashyize hanze ku wa 16 Ugushyingo, yashimye ubwumvikane bwagezweho mu nama ya OIF, ivuga ko butanga amahirwe yo kuvugurura uburyo abayobozi b’uyu muryango batoranywamo.
RDC yari yatanzemo umukandida uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma yayo, Juliana Amato Lumumba ariko iza kumukuramo habura iminsi ibiri gusa ngo aya matora abe.
Mu cyemezo cya OIF, Uyu muryango wemeje ko Mushikiwabo azakomeza gukora inshingano ze zose muri icyo gihe, anashinzwe gukurikirana amavugurura azatuma uburyo bwo gutora abayobozi bawo burushaho gusobanuka.
Louise Mushikiwabo ayobora OIF kuva muri Mutarama 2019, nyuma yo gutorerwa kuyobora uyu muryango mu 2018. Mu 2022, yongeye gutorerwa indi manda y’imyaka ine.
RADIOTV10