Tuesday, November 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda izatuma ibihugu bitanu by’i Burayi byohereza mu Rwanda abimukira

Iby’ingenzi wamenya kuri gahunda izatuma ibihugu bitanu by’i Burayi byohereza mu Rwanda abimukira

Ibihugu bitanu byo ku Mugabane w’u Burayi, byatangaje ku mugaragaro gahunda yo gushyira ikigo mu Rwanda kizajya cyakira abimukira babibamo mu buryo bunyuranyije n’amategeko boherejwe muri gahunda iteganyijwe gutangira muri 2027, aho izatangirana n’abantu bakuru 100, mu gihe abari munsi y’imyaka 18 batarebwa n’iyi gahunda.

Ibi Bihugu byagiranye n’u Rwanda iyi mikoranire, ni u Budage, Autriche, Denmark, u Bugereki n’u Buholandi, aho iyi gahunda yatangarijwe cyabereye i Vienna muri Autriche kuri uyu wa Mbere, tariki 16 Ugushyingo 2026.

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Vincent Biruta, wari uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda ubwo hatangazwaga iyi gahunda, yatangaje ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazahabwa amahirwe yo kuhatura, guhabwa ibyangombwa bibemerera kuhaba no kwinjira mu buzima bw’abaturage.

Minisitiri Biruta yavuze ko iyi gahunda igamije gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Turashaka igisubizo kirambye ku kibazo gihangayikishije isi cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Birumvikana ko ibihugu turi gukorana na byo bizagomba kwishyura amafaranga ajyanye no kwimura abo bimukira.”

Yasobanuye ko abimukira bazazanwa muri iyi gahunda bazahabwa amahirwe yo kuba mu baturage b’u Rwanda nk’abandi bose bagize umuryango mugari w’u Rwnada, aho kubashyira ahantu habugenewe honyine.

Yagize ati “Bazinjizwa mu muryango nyarwanda.”

Yasobanuye ko iyi gahunda igamije guha aba bantu amahirwe yo gutangira ubuzima bushya, bitewe n’ibyo buri wese yifuza n’imiterere y’ubuzima bwe.

Abazifuza kuguma mu Rwanda bazemererwa kuhatura, mu gihe abandi bazaba bafite amahitamo yo gusubira mu Bihugu bakomokamo ku bushake cyangwa kujya mu kindi Gihugu bemerewe guturamo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyi gahunda izatangirana n’abantu bagera ku 100, barimo abagabo n’abagore basabye ubuhungiro muri ibyo Bihugu by’i Burayi ariko bakabwangirwa, bakarangiza n’inzira zose zo kujuririra ibyemezo byafashwe.

Abana bari munsi y’imyaka 18 ntibazaba muri iyi gahunda. Ibihugu byayiteguye birateganya kubanza kuyishyira mu bikorwa ku mubare muto w’abantu mbere yo kureba niba yakwagurwa.

Mu rwego rwo gufasha abimukira kumenyera ubuzima bushya, ibyo bihugu birateganya kubaha amasomo y’indimi n’amahugurwa y’imyuga azabafasha kugira ubumenyi bwo kwibeshaho no kwinjira mu buzima bw’aho bazaba batuye.

Impamvu u Rwanda rwemeye iyi gahunda

Minisitiri Biruta yavuze ko amateka y’u Rwanda arimo ibihe bikomeye byatumye rwumva neza ibibazo by’abantu bahunga Ibihugu byabo, bityo ko kurengera uburenganzira bwabo ari ingenzi.

Yagize ati “Kubera amateka mabi twanyuzemo, u Rwanda rusobanukiwe cyane n’ibibazo abantu bahura na byo iyo bahatiwe kuva mu bihugu byabo, ndetse n’akamaro ko kurengera uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro no gufata abimukira mu cyubahiro muri buri cyiciro cy’urugendo rwabo.”

Yongeyeho ko abantu badakwiye gukomeza kurebera u Rwanda mu ishusho yarwo ya kera, ahubwo bakwiye kuzirikana uruhare rufite mu kwakira impunzi, anenga abahora bavuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu, nyamara ari Igihugu gisanzwe cyakira impunzi.

Ati “Dukeneye kurenga imyumvire isanzwe abantu bakomeje kugira. U Rwanda rw’uyu munsi rwakiriye impunzi zisaga 150.000 kandi uburenganzira bwazo bwubahirizwa uko bikwiye.”

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda ruzakorana n’imiryango mpuzamahanga mu gufasha aba bimukira no kureba ko uburenganzira bwabo n’imibereho yabo byubahirizwa.

Yatangaje kandi ko hazashyirwaho uburyo bwigenga bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na ryo ryagize uruhare mu biganiro hagati y’u Rwanda n’ibi Bihugu bitanu by’i Burayi, by’umwihariko ku bijyanye no kubahiriza amahame mpuzamahanga agenga kurinda impunzi n’uko abimukira bazafatwa.

Ahazubakwa ikigo kizakira abimukira hamaze kumenyekana, gusa abayobozi ntibarashyira hanze agace nyirizina ry’aho kizubakwa.

Ni gahunda ishimwa

Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, yashimye iyi gahunda, ayivuga nk’intambwe ikomeye mu guhangana n’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugabanya ibikorwa by’abacuruza abantu babambutsa imipaka mu buryo butemewe.

Iyi gahunda itandukanye n’ubufatanye u Rwanda rwigeze kugirana n’u Bwongereza mu bijyanye n’abimukira, aho bamwe mu basabaga ubuhungiro boherezwaga mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo bwari butarakemurwa.

Muri gahunda nshya yateguwe n’ibi bihugu bitanu by’i Burayi, abazoherezwa mu Rwanda ni abafatiwe ibyemezo bya burundu ku busabe bwabo bw’ubuhungiro, bakarangiza n’inzira zo kujurira.

U Rwanda rusanzwe rufite ubunararibonye mu kwakira impunzi n’abimukira binyuze mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga, harimo na gahunda yiswe Emergency Transit Mechanism, yashyizweho ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) na UNHCR.

Iyi gahunda yari igamije kwimura impunzi zugarijwe n’ibibazo bikomeye muri Libya, zikazanwa mu Rwanda zigahabwa aho zicumbikirwa by’agateganyo mu gihe hategurwa ibisubizo birambye birimo no gushakirwa ibindi bihugu byo guturamo.

Ibihugu bitanu by’i Burayi n’u Rwanda biracyakomeza ibiganiro ku buryo bwa nyuma iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa, harimo uko izagenzurwa, uko izashyirwa mu bikorwa n’uburyo amafaranga azakoreshwa azatangwa.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =